RFL
Kigali

Ku by’umutekano wacu, ntawe ufite aho yamenera rwose - Perezida Kagame abwira ab’i Rusizi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:28/06/2024 14:33
0


Abarenga ibihumbi 200,000 by'abaturage biganjemo Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bateraniye muri Sitade ya Rusizi aho bakiranye ubwuzu Umukandida w’uyu muryango n’indi mitwe ya politiki umunani yafatanyije nawo muri ibi bikorwa.



Ahagana ku isaha y’i saa Tanu n’igice, nibwo Chairman wa FPR-Inkotanyi yari ageze mu Karere ka Rusizi, iyi ikaba ari site ya munani Paul Kagame agiye kwiyamamarizaho mu rugendo rwo gushaka amajwi azamwemerera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere binyuze mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

Ni nyuma yo kwiyamamariza mu Turere twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye na Nyamagabe.

Perezida Paul Kagame, yabagejejeho imigabo n’imigambi bye mu rugendo rwo kwiyamamariza gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere.

Mu ijambo rye, yavuze ko yishimiye kongera guhura n’abanya-Rusizi kuko bari bakumburanye, abashimira ko bitabiriye ari benshi. Yashimiye indi mitwe ya Politike ikomeje kumushyigikira, avuga ko igihugu cyishimira aho kigeze cyibuka n’aho cyavuye.

Yashimiye abaturage b’i Rusizi bagira uruhare rukomeye mu gucunga umutekano wabo, abizeza ko nta muntu n'umwe ushobora kuwuhungabanya.

Ati "Ndabashimira cyane kubera ko uwo mutekano muwugiramo uruhare runini, uri mu maboko yanyu, uri mu maboko yacu twese dufatanije. Ku by'umutekano wacu, ntawe ufite aho yamenera rwose."

Yakomeje agira ati "Ababyifuza guhungabanya umutekano wacu na bo barabizi ko ntaho bamenera, niyo mpamvu icyo basigarana ni ukutwifuriza inabi gusa. Muzabarokore muzababatize, bajye mu nzira bakwiye kuba bajyamo."

Yashimiye ku bikorwa bitandukanye byishimirwa uyu munsi bagiye bafatanya na FPR, ati: "Muri Inkotanyi koko!"

Perezida Kagame yavuze ko nubwo amateka y'igihugu yabaye mabi, FPR-Inkotanyi ifatanije n'abanyarwanda n'imitwe ya Politiki yose, bashyize hamwe kandi ko uburyo bashyize hamwe byagaragaraga ko nta cyabananira.

Ati "Aho tuvuye rero ni kure. Hari byinshi bimaze kugerwaho ariko aho tujya naho ni kure. Hari byinshi birenze, twifuza kugeraho."

Abahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza, King James, Knowless, Chriss Eazy, Marchall Ujeku, Igisupusupu na Agnes nibo basusurukije abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, i Rusizi. Ni mu gihe itorero Abasaamyi bo ku Nkombo bo bacinye akadiho mu mbyino zabo zihariye bigatinda.

Aba bahanzi baririmbye ibihangano bitandukanye byibanda ku kurata ibigwi bya Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame n'iterambere yagejeje ku Rwanda.


Perezida Kagame yiyamamarije i Rusizi


I Rusizi hateraniye abarenga ibihumbi 200





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND