Taylor Swift yamaze kuba umuhanzikazi wa mbere ku Isi utunze agatubutse kurusha abandi, nyuma y'uko umutungo we utumbagiye nk'uko bishimangirwa na Forbes.
Taylor Swift yamaze kuba
umuhanzikazi wa Mbere ku Isi utunze agatubutse kurusha abandi.
Ni umwanya agiyeho
akuyeho Rihanna wari umaze igihe ayoboye nk'uko urubuga Forbes rubitangaza.
Kuri ubu Taylor Swift
arabarirwa ko atunze asaga Miliyari $1.6, mu gihe Rihanna atunze arenga Miliyari $1.4.
Muri Mata uyu mwaka,
nibwo Forbes Magazine izwiho gukora intonde ziganjemo izigaragaza umutungo
ibyamamare bitunze, yatangaje Umuhanzikazi Taylor Alison Swift wamamaye nka
Taylor Swift, ku rutonde rw’abaherwe batunze miliyari y’amadorali.
Uyu mukobwa yinjiye kuri
uru rutonde nyuma yo gutangazwa mu ntangiro z’iki Cyumweru. Uyu mukobwa
w’imyaka 34 yinjiye mu bagwizatunga nyuma y’imyaka 17, amaze atangiye umuziki.
Taylor Swift yinjiye kuri
uru rutonde nyuma yaho mu 2023 yari afite umutungo wa miliyoni 600 z’amadolari.
Umutungo we watumbagiye abikesha ibitaramo bizenguruka Isi bya ’Eras Tour’
aherutsemo hamwe na filime yabikozeho yitwa ’The Eras Tour Movie’ ndetse
n’umuturirwa yagurishije yari afite mu Mujyi wa New York.
Forbes Magazine igaragaza
ko umwihariko uyu muhanzikazi afite ari uko aya mafaranga yayakuye mu gucuruza
umuziki we n’ibitaramo, bitandukanye na bagenzi be bari mu bahanzi 10 bakize ku
isi.
Taylor Swift yicaye ku ntebe y'umuhanzikazi ukize kurusha abandi ku Isi
TANGA IGITECYEREZO