Umuhanzi Safi Madiba, yanyuze bikomeye abakunzi b'umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byumwihariko abitabiriye igitaramo yahuriyemo na Emmy.
Ni gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 4 Ukwakira 2024, cyari cyateguwe n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya The Mane Hub Entertainment yashinzwe na Bad Rama, cyabereye ahitwa Glendale muri Leta ya Arizona.
Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo Niyibikora Safi [Safi Madiba] wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Kimwe Kimwe’ yari yagaragaje ko azataramana na Emmy mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona, ku wa 4 Ukwakira 2024, nyuma y’ibindi azaba yakoreye mu Bufaransa no mu bindi bihugu.
Safi yataramiye abantu mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo 'You Got It' yakoranye na Meddy, 'Umwanzuro' ya Urban Boyz uyu muhanzi hahoze abarizwamo, 'Ntimunywa' yakoranye na Dj Marnaud n'izindi nyinshi.
Mu kiganiro na
InyaRwanda mbere y'iki gitaramo, Safi Madiba yavuze ko yatumiye Emmy kubera ko ari umuhanzi usanzwe
ubarizwa muri Amerika kandi ‘ufite indirimbo nziza zakunzwe’.
Yavuze ko bakoranye mu
bihe bitandukanye, byatumye amwitabaza muri iki gitaramo. Ati “Ni umuhanzi
mwiza ufite indirimbo zakunzwe cyane. Ikindi kandi nkeka ko abantu bakeneye
umuziki muzima, umuziki uryoheye amatwi, abazi Emmy barabizi, agira umuziki
mwiza.
Nifuje ko yagaragara mu
bitaramo byanjye, kuko ni umuhanzi mwiza, ufite indirimbo nziza, ikindi turi
muri gahunda yo kugarura umuziki mwiza w’ubumwe utarimo amatiku.”
Emmy wataramanye na Safi yakunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka ‘Ntunsige’’, identite’ n’izindi. Uyu muhanzi uherutse kubona ubwenegihugu bwa Canada, yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe muri iki gitaramo, ariko kandi anaririmba zimwe mu zigize Album ye nshya.
Album ye iriho indirimbo nka ‘Got it’ yakoranye na Meddy, ‘Kimwe kimwe’,
‘Good Morning’, ‘Nisamehe’ yakoranye na Riderman, ‘Sound’, ‘Remember Me’, ‘I
won’t lie to you’, ‘I Love you’, ‘Kontwari’;
‘Hold me’ yakoranye na
Niyo D, ‘Igifungo’, ‘In a Million’ yahuriyemo na Harmonize, ‘My Hero’,
‘Original’, ‘Muhe’, ‘Fine’ yakoranye na Rayvanny, ‘Ntimunwa’ yakoranye na Dj
Marnaud ndetse na ‘Vutu’ yakoranye na Dj Miller.
Yakozwe na ba Producer
barimo Made Beat, Junior Multisystem, Pacento, Devon, Element, Davydenko ndetse
na Knox Beat.
Safi Madiba yanyuze abakunzi b'umuziki muri Amerika
Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakanyujijeho mu myaka yatambutse
Ni igitaramo yahuriyemo na Emmy afata nk'umuhanzi mwiza
Emmy ari mu bahanzi Nyarwanda bakoze ibihangano bigakundwa cyane
Abitabiriye iki gitaramo bari bizihiwe
TANGA IGITECYEREZO