Philippe ni izina rihabwa abana b’abahungu, rifite inkomoko mu Kigereki ku izina Philippos risobanura ‘ukunda ifarasi.’
Ni izina ryandikwa mu
buryo bwinshi nubwo risobanura kimwe, bamwe bandika Philip, Philippus,
Philippos, Filip n’ayandi.
Bimwe mu biranga ba
Phillipe:
Ni umuntu udapfa guseka, ukunda
kuba ari wenyinye, agafata umwanya akitekerezaho. Akunda gutembera yirebera
ibintu bitangaje Imana yaremye.
Ni umuntu wiha imirongo
migari akaba ariyo agenderaho, yigiramo impano yo gutekereza ikintu runaka
gishya, akagihimba kandi akakibyaza umuasaruro.
Ni umunyamwete, uterwa
ishema n'ibyo arimo, utihangana kandi ushobora kugira amahane kuko umujinya we
uba hafi.
Usanga ari umuntu
udakunze kuvuga, uhora atuje kandi ugira ibanga ariko uzi kwirwanaho ku
buryo utapfa kumurenganya.
Uburyo abaho aba yumva
bumunyuze bunamushimishije ariko butuma abandi bamubona nk’umuntu utandukanye
n’abandi cyane kuko avuga gake kandi agakunda kwigunga.
Aba ashaka kumara umwanya
munini atuje, ari ahantu wenyine akitekerezaho kandi akumva bimuhaye amahoro.
Asesengura ibintu byose
kandi akunze kurangwa n’inseko y’uburyarya iyo abona hari icyo ashaka
kukwemeza.
Kubera ukuntu azi ubwenge
akunda kugira inshuti z’abahanga cyane bakaganira ku bumenyi (science) mu buryo
butuje adasakuza.
Agira amagambo make ariko
agakunda gutega amatwi abandi akabigiraho ibintu bitandukanye.
Iyo akiri umwana Philippe
usanga ari wa mwana bita akamarayika gato, aba atuje atarushya kandi yicecekeye
ku buryo aho umusize ushobora kuhamusanga.
Ababyeyi be baba basabwa
kumutoza kubana n’abandi bakamwereka ko igihe ari kumwe n’abandi hari andi
masomo yiga mu buzima kuruta kwigunga
Nubwo adasabana cyane,
Philippe akunda abantu kandi abasha no kubarengera akanabarinda iyo ari
ngombwa.
Bamwe mu byamamare bafite
iri zina:
Mpayimana Philippe:
Umunyamakuru akaba n’Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u
Rwanda mu matora azaba muri Nyakanga uyu mwaka.
Philippe Coutinho:
Umukinnyi w’umupira w’amaguru muri Brazil.
Philippe Diallo:
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa.
Philippe Blain: Ni umutoza w’ikipe ya Volleyball mu Bufaransa, akaba yarahoze ari n’umukinnyi. Yabaye umunyamuryango w'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa kuva mu 1984 kugeza mu 1987. Blain yagizwe umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu y'Ubuyapani mu mukino wa Volleyball kuva mu 2021.
TANGA IGITECYEREZO