Ibinyamakuru byinshi byandika ku myidagaduro mu Karere bikomeje kugaruka ku kuba Sheebah Karungi atwite ari nako hongera kugarukwa ku bwiza bw’inyubako y’agatangaza yubatse mu majyaruguru y’ikiyaga cya Victoria.
Roden Y Kabako umwe mu nshuti za hafi za Sheebah Karungi, yavuze ko inyubako uyu muhanzikazi aheruka kuzuza mu majyaruguru y’ikiyaga cya
Victoria mu gace ka Munyonyo kamwe mu tugize Kampala yatwaye byinshi.
Uyu mugabo yavuze ko bimwe mu bigize iyi nyubako byagiye bitumutwizwa mu bihugu birimo u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Butaliyani.
Aya makuru yashyizwe hanze na Kabako ati”Narahageze inshuro
nyinshi nzi uburyo imeze nanjye nifuza kuzubaka inyubako nk'iriya''.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko uyu muhanzikazi uherutse kugaragara mu gitaramo cyo gusubirana kwa Blu 3 bigaragara ko atwite.
Yigeze kumvikana avuga yifuza ko abana be bazaba bakurira ahantu heza.Icyo gihe yari mu byishimo byo kwishimira iyi nyubako igenda ikomeza kugarukwaho kenshi kubera ubwiza bwayo naho yubatse.
Iyi nyubako ikaba yaruzuye itwaye Miliyoni 800 z’amashilingi ya Uganda akabakaba Miliyoni 300Frw.
Uyu mugore ubusanzwe umutungo we ubarirwa
muri Miliyari 1Frw na Miliyari 1.5Frw.
TANGA IGITECYEREZO