RFL
Kigali

Eric Omondi yakomoje ku mpamvu avuga ko murumuna we yishwe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/06/2024 10:58
0


Umunyarwenya n’impirimbanyi,Eric Omondi yazamuye inkuru itandukanye n’iyari yatangajwe ku rupfu rw’umuvandimwe we, Fred Omondi we ahamya ko yishwe.



Mu kiganiro cyagiye hanze ku wa 25 Kamena 2024, Eric Omondi yumvikanye avuga inshuro zitari nkeya ko impanuka yabaye igahitana murumuna we yari yateguwe.

Ku wa 15 Kamena 2024 ni bwo Fred Omondi hakwirakwiye  amashusho n’inkuru zigaragaza ko yakoze impanuka akitaba Imana.

Ibi bikaba byaraje bikurikirana no kuba Eric Omondi ari mu bantu b’imbere bakomeje kwamaganira kure ibirebana n’ivugurura ry’itegeko rigenga imari cyane mu ngingo yayo irebana no kuzamura imisoro.

Ndetse Eric Omondi yagaragaje ko nubwo umuvandimwe we yishwe bidashobora na rimwe kumukoma mu nkokora azakomeza kwigaragambya yerekana ko bidakwiye kuzamura imisoro.

Ati”Benshi baravuga ngo ndi mu kiriyo cy’umuvandimwe kuko nkomeje imyigaragambyo, yongeraho  ko hari amakuru avuga ko ari njye uyiyoboye none umuvandimwe wanjye yapfuye ubwo se tubyite guhurirana.”

Impamvu yo kuvuga ibi yayisobanuye agira ati”Umuvandimwe wanjye yari atwawe, twaragiye tunabona moto ariko se uwari uyitwaye ari hehe?”

Eric Omondi agaragaza ko asanga ibyabaye byose  byari ukugira ngo acike intege zo gukomeza kwigaragambya nyamara agasa n'uvuga ko zikubye ko yizera ko yishwe kandi ko urupfu rwe rudakwiye kuba urw’ubusa.Imyiragambyo bivugwa  ko yatangijwe na Eric Omondi ikomeje gufata intera muri Kenya 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND