Abaraperi bakomeye muri iki gihe, Gatsinzi Emery [Riderman] na Ndayishimiye Malik Bertrand [Bull Dogg] batangaje ko tariki 24 Kanama 2024 ari bwo bazakora igitaramo cyabo cya mbere cyo kumurika Album bakoranye bise "Icyumba cy'amategeko" iriho indirimbo 6 zigaruka ku muco wa Hip Hop.
Ni ubwa mbere bombi bagiye gukorana igitaramo cyabo bwite. Bavuze ko ari igitaramo kidasanzwe mu rugendo rwabo rw'umuziki, ndetse bahisemo kucyita “Hip Hop Culture Concert” mu rwego rwo kumvikanisha ko injyana ya Hip Hop yoza Roho ndetse ko ifatwa nk'umuco bitewe n'ubutumwa bunyuzwamo.
Riderman yabwiye InyaRwanda ko ibijyanye n'aho iki gitaramo kizabera bizatangazwa mu gihe kiri imbere. Ati "Amakuru yose arambuye arasohoka mu minsi iri imbere."
Bull Dogg aherutse kubwira InyaRwanda ko batangiye gushaka
abafatanyabikorwa kugira ngo bazakore iki gitaramo.
Ati “Igitaramo cyo kigomba kubaho, turi kubikoraho cyane,
turi gushyiramo imbaraga nyinshi, ku buryo turi gushaka n’abaterankunga
n’abantu babidufashamo, kuko igitaramo ntabwo ari ikintu cyoroshye. Ukeneye aho
gukorera, ibikoresho nkenerwa, kandi atari ‘concert’ nto, ahubwo nini.”
Yavuze ko hamwe n’Imana ‘tuzakora igitaramo kinini kandi
cyiza’. Riderman yavuze ko batangiye gutekereza iki gitaramo mu rwego rwo
gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya benshi mu bafana babasabye ko bakora igitaramo
cyo kumurika iki gitaramo. Ati “Ni muri uyu mwaka. Bigiye mu mwaka byaba ari
cyera cyane.”
Riderman yavuze ko gukora iyi Album bise ‘Icyumba cy’amategeko’
bari bagamije ‘guha abantu ibyo bari bakumbuye kandi natwe ubwacu twari
dukumbuye gukorana’.
Ati “Guhurira ku mushinga nk’uyu munini, ntabwo ari icyari
kigamijwe ari amafaranga, ntabwo twajya mu byo twashoye cyangwa icyo
tuzavanamo, icyo twari tugamije ni ugushimisha abantu.
Iyi Album yayishyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 31
Gicurasi 2024. Iriho indirimbo yise 'Hip Hop" yatunganyijwe mu buryo
bw'amajwi na Inthecity afatanyije na Knoxbeat.
Ni Album iriho kandi indirimbo bise 'Miseke Igoramye' yakozwe
na Firstboy na Knoxbeat, 'Amategeko 10' yakozwe na Knoxbeat, 'Nkubona Fo'
yakozwe na Dr Nganji ndetse na Knoxbeat, 'Muba Nigga' yakozwe na Knoxbeat
ndetse na 'Bakunda Abapfu' yakozwe na Kdagreat na Knoxbeat.
Iherekejwe n'ibimenyetso birimo nk'icy'umusaraba, amataratara
(Lunette) ndetse n'ikimenyetso cy'umunzani usobanura amategeko.
Riderman aherutse kubwira InyaRwanda ko atari we wahisemo
izina bise iyi Album "Icyumba cy'amategeko", ahubwo ni igitekerezo
cya mugenzi we Bull Dogg washingiye ku izina ry'indirimbo ya Gatatu 'Amategeko
10' iri kuri iyi Album.
Ati "Izina 'Icyumba cy'amategeko' ntabwo ari njye
warihisemo mu by'ukuri. Ni izina rigendeye ku ndirimbo ya Gatatu iriho yitwa
'Amategeko 10, izina ariko ntabwo ari njye warihisemo, ni igitekerezo cya Bull
Dogg. Nabivuga gutyo mu magambo macye."
Riderman yumvikanishije ko gukorana na Bull Dogg birenze kuba
ari inshuti z'igihe kirekire, ahubwo ni umuraperi mwiza buri wese ushaka gukora
Hip Hop yakwifuza gukorana nawe.
Yumvikanishije ko ubushuti bwe na Bull Dogg bwagiye bwaguka,
ahanini binanyuze mu ndirimbo bagiye bakorana bombi ndetse n'izo bagiye
bahuriramo n'abandi.
Ati "Ubwa mbere gukorana na Bull Dogg ni uko ari
umuraperi mwiza, umuraperi twakoranye kuva cyera, ngirango abantu bazi
indirimbo nyinshi twakoranye nawe, yaba ari izo nakoranye nawe nkanjye ku giti
cyanjye, cyangwa se izo twakoranye duhiriyemo nk'abahanzi benshi, twembi
tukazihuriramo."
Riderman yavuze ko Bull Dogg ari 'umuraperi mwiza' kandi
akundira ibihangano. Azirikana ko Bull Dogg ari umuraperi bafite byinshi bahuje
kuko bombi barerewe muri Saint-Andre mu Rwezantwari.
Bombi baninjiye mu muziki mu gihe kimwe (ikiragano). Ati
"Twaje mu myaka imwe, twinjira mu muziki, ikindi nanone ni umuntu uhozaho.
Guhera cyera ngirango ntiyigeze ahagaragara gukora ibihangano, nk'uko ntajya
ntigeze mpagarara gukora ibihangano. Mfite icyubahiro cyinshi kuri we, kandi
nawe amfite icyubahiro kuri njye. Rero, gukorana byari byoroshye cyane."
Riderman na Bull Dogg batangaje ko tariki 24 Kanama 2024
bazakora igitaramo cyo kumurika Album yabo bise ‘Icyumba cy’amategeko’
Abaraperi bavuga ko gukorana iyi Album byaturutse ku myaka
bamaze mu muziki no kuba bahuje icyerekezo n’abafana mu rugendo rw’abo rw’umuziki
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YA RIDERMAN NABULL DOGG
TANGA IGITECYEREZO