RFL
Kigali

Perezida Kagame yerekanye uko u Rwanda rwari rwazimye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/06/2024 15:22
0


Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi nk’umukandida ku mwanya wo kuyobora igihugu, yagaragaje ko u Rwanda rutagakwiye kuba ruriho ubu ngubu bitewe nuko rwatereranywe rukanateranirwaho n'amahanga.



Yabigarutsego kuri uyu ka Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024,mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ahakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza by’umuryango FPR-Inkotanyi ku munsi wa Kane.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku baturage barenga ibihumbi 300 bari baje kumureba, yatangiye ashimira Abanyarwanda, avuga ko barwanye urugamba rukomeye mu myaka 30 ishize dore ko u Rwanda rutari rukwiye kuba ruriho bitewe n'ibyo rwanyuzemo, rutereranwa ndetse rukanateranirwaho n'amahanga.

Ati" Rero ibyo twabyumvise kare twebwe,ndahera kuri ibyo mbashimira,mwese Abanyarugenge n'Abanyarwanda. Ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize, birimo ya mateka yose batubwiye, urugamba twarwanye rwari rukomeye koko ariko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n’amahanga.Urumva mbyombi biri hamwe?

Ubundi ntabwo uru Rwanda rwari rukwiriye kuba ruriho bitewe nuko rwatereranwe ariko binatewe nuko rwateraniweho, iteka induru igahora ari induru ku Rwanda" .

Umukuru w'Igihugu yakomeje avuga ko ubumwe bw'Abanyarwanda ari kimwe mu byabafashije mu guhindura amateka, anavuga ko nk'umukandida wa FPR-Inkotanyi ko nta cyo asaba Abanyarwanda ahubwo abashimira.

Ati" Ariko Abanyarwanda buriya bumwe ,dusubiramo twigisha buri gihe, kujya hamwe ni imbaraga,kugira intego ni imbaraga ,gukora ibyiza bikureba wumva aribyo ushaka ni imbaraga. Ibyo rero mu guhindura amateka yacu niyo nzira twahisemo.

Njyewe nubwo ndi umukandida wa FPR ndetse dufite n'abo dufatanyije,njye mu kuza hano ntacyo mbasaba ahubwo ndakibashimira.  

Twarabanye, twanyuze muri byinshi hamwe tugeze kuri uyu munsi . Icyizere rero kiri hagati yanyu na FPR n'abandi bafatanyije nayo bifuza ko iki gihugu cyahora cyubaka amateka mashya y'igihe tugezemo ,y'ibyo twifuza, ibyo byose birivugira. 

Ni cyo cyanzanye hano ni ukubabwira ngo dukomeze tugirirane icyo cyizere , dukomeze dufatanye ,dukorere igihugu cyacu ndetse na kwa kundi mubivuga ko ibyiza biri imbere, ni impampo ntabwo ari impuha." 

Perezida Kagame yavuze kandi  ko bagifite urugendo kuko bataragera aho bashaka ndetse ko ibyiza bamaze kugeraho bitabatera kwirara ahubwo bibatera imbaraga zo kubaka ngo bagere kuri byinshi bifuza imbere.

Perezida Kagame  yavuze ko u Rwanda rutagakwiye kuba ruriho  bijyanye n'ibyo rwanyuzemo


  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND