Ku wa 22 Kamena 2024 nibwo hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza kw’Abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse no mu matora y’Abadepite. Ni ibikorwa bikomeje kuzenguruka mu Ntara zitandukanye n’Umujyi wa Kigali, buri mukandida asobanurira abaturage imigabo n’imigambi ye n’impamvu yo kumutora.
Umukandida wigenga ku mwanya w’Ubudepite, Nsengiyumva
Janvier, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka
Nyaruguru, kuri uyu wa Kabiri.
Yabwiye abaturage bari bahuriye ku kibuga cya Kiyonza
ko mu byo azakorera ubuvugizi natorwa harimo nk'ibijyanye n'ubwisungane mu
kwivuza, aho yifuza ko abaturage bazajya babasha kugura imiti muri za farumasi
zigenga, bakoresheje mituweli.
Nsengiyumva yikije kandi ku mibereho ya Mwalimu, aho
avuga ko agomba kugira iguriro ryihariye. Yasabye abaturage kuzamutorera
kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko no kuzashyigikira Umukandida watanzwe na
FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Uko gahunda y’aya matora iteye, abanyarwanda baba mu
mahanga nibo bazabanza gutora Abadepite ku ya 14 Nyakanga 2024, hakurikireho
abatuye imbere mu gihugu ku ya 15 Nyakanga, hasoze ab’ibyiciro byihariye
bazatora tariki 16 Nyakanga.
Umukandida wigenga ku mwanya w'Abadepite Nsengiyumva Janvier, yasabye abamushyigikiye kuzatora Perezida Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu
TANGA IGITECYEREZO