Tariki 25 Kamena ni umunsi wa 177 mu minsi igize umwaka, bivuze ko hasigaye 188 umwaka ukagera ku musozo.
Hari byinshi biba byarabaye kuri iyi tariki mu bihe
byashize, ariko buri munsi InyaRwanda yiyemeje kujya ikugezaho bimwe mu
by’ingenzi byayiranze mu mateka.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:
253: Papa
Cornelius yishwe aciwe umutwe, yiciwe ahitwa Centumcellae.
1678: Elena
Cornaro Piscopia, ukomoka muri Repubulika ya Venice ubu ni mu Butaliyani yahawe
Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye na Filozofi (Doctorate of Philosophy).
Uyu ni we mugore wa mbere mu mateka y’Isi wabonye iyi
mpamyabumenyi, akaba yarayiherewe muri Kaminuza ya Padua, ikaba ari yo ya mbere
yashinzwe mu Butaliyani mu Mujyi wa Padua, yashinzwe mu 1222, ishingwa ari
ishuri ry’amategeko.
1788: Leta ya
Virginia yemewe n’Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyirwa ku
rutonde rwa Leta zigize iki gihugu.
1935: Hatangiye
imibanire ishingiye kuri dipolomasi hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete
na Columbia.
1950: Hatangiye
intambara hagati ya Koreya y’Epfo n’iya Ruguru.
1967: Bwa mbere
hatangiye porogaramu ya Televiziyo ikorana na satellite, iyi televiziyo yitwa
Our World.
1975: Mozambique
yabonye ubwigenge bwayo, yibohoye kuri Portugal.
1981: I Washington
hatangiye ivugururwa rya Microsoft, itangira gukoreshwa mu bucuruzi.
1991: Croatia na
Slovenia byatangaje ubwigenge bwabyo, byikura mu bukoloni bwa Yugoslavia.
1993: Kim
Campbell, yabaye Umuyobozi w’Ishyaka rya Progressive Conservative Party ryo
muri Canada. Yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore ukomoka muri icyo
gihugu.
Bamwe mu bavutse uyu munsi:
1934: Jack W.
Hayford wabaye Perezida wa The International Church of the Foursquare Gospel.
1974: Karisma
Kapoor, umukinnyi w’amafilimi ukomoka mu Buhinde.
1984: Lauren Bush,
Umunyamerika wakoraga ibijyanye no kwerekana imyambaro n’ibindi bifitanye isano
nabyo.
Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:
1948: William C.
Lee, Jenerali wo mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzwi cyane ku kazina
ka Father of the U.S. Airborne, umuntu agenekereje ni nka Se w’umutwe wa
gisirikare uzwi ku izina rya Airborne (abasirikare bajyanwa ku rugamba
n’indege, aho kugenda mu modoka).
1997: Jacques-Yves
Cousteau, umushakashatsi ukomoka mu Bufaransa.
2007:
Umuhanzikazi Mahasti ukomoka muri Iran yitabye Imana.
2008: Lyall Watson, umwanditsi ukomoka muri Afurika y’Epfo.
TANGA IGITECYEREZO