RFL
Kigali

Perezida Kagame yifurije ineza n'abo mu yindi mitwe ya Politiki anavuga ko u Rwanda atari ruto

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/06/2024 18:39
0


Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi nk’umukandida ku mwanya wo kuyobora igihugu, yavuze ko yufuriza ineza n'abandi bo mu yindi mitwe ya Politiki kugira ngo ikizakora itandukaniro kizabe ibikorwa anavuga ko u Rwanda atari ruto.



Yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kamena 2024, ubwo yari ari i Shyogwe mu Karere ka Muhanga ahakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR-Inkotanyi ku munsi wa Gatatu nyuma yo kuva mu karere ka Ngororero.

Perezida Kagame yatangiye avuga ko guhitamo neza ari impamvu nyinshi zumvikana ndetse ko aho Abanyarwanda bashaka batari bahagera.

Ati: "Guhitamo neza impamvu ni nyinshi ariko harimo izumvikana cyane. Erega hari urugendo tumazemo imyaka 30, urugendo rwo guhindura amateka, rwo guhindura isura y'igihugu cyacu, isura yabaye mbi cyane, amateka yabaye mabi cyane. "

Arakomeza ati "Inshingano dufite rero ni uguhindura ayo mateka n'iyo sura, tukaba Abanyarwanda bazima dukwiriye kuba bo, tukiyubaka, tukabaka igihugu cyacu. Iyo niyo nzira tumazemo iminsi, niyo nzira tukirimo. 

Aho dushaka kujya ntabwo twari twahagera, haracyari kure cyane ariko urugendo turarugerereye, hari aho tugeze hashimishije, ntabwo dukwiriye gusubira inyuma rero. Ibyo ndabivuga mbwira Abanyarwanda bose, ntabwo ari FPR gusa, Abanyarwanda bose ibyo bemera ibyo ari byo byose bindi, aho baturuka hose."

Umukuru w'Igihugu yakomeje ashimira indi mitwe ya Politike yemeye gufatanya na FPR-Inkotanyi anabifuriza ineza. Ati: "Bamaze kubabwira mu kanya imitwe ya Politike ifatanya na FPR, umwe muri bo wari ubahagarariye yahagurutse aravuga. Biriya ni byiza birashyira Abanyarwanda hamwe n'abandi ariko badafatanije na FPR bumva hari ukundi ibintu byagenda, nabo turabifuriza ineza. "

"Turabifuriza ineza kugira ngo ikizadutandukanya kizabe ibikorwa buri wese afitemo inyungu ndetse nabo. Ndagira ngo rero nshimire iyo mitwe ya politike twafatanyije tugifatanije n'ubu. Ndabashimira cyane.

FPR aho yahereye, yubatse icyizere muri mwe, FPR ibagirira icyizere, muyigirira icyizere, niyo mpamvu ibyo twubatse bigaragara kandi dufite inshingano zo gutuma biramba tuzongeraho n'ibindi ndetse ibyiza birenzeho biri imbere." 

Perezida Kagame yakomeje agira ati: "N'abandi bafite uwo mugambi rwose turabifuriza ineza, ubwo tuzagaragarira mu bikorwa, ubwo tuzahiganirwa mu bikorwa hanyuma ni mwe muzajya muhitamo igihe cyose."

Perezida Kagame yavuze ko muri politiki ya FPR, u Rwanda atari ruto kuri ba nyirarwo. Ati: "Rero icyo tuvuga ni ukubuka u Rwanda rw'Umuryango Munini, u Rwanda rwitwa ko ari ruto mu buso bwarwo ariko muri Politiki ya FPR ntabwo ari ruto kuri ba nyirarwo uko baba bangana kose.

Murarabizi kera hariho politike ivuga ngo abari hanze bigumire hanze nk'impunzi kubera ko n'ubundi ntibafite aho bajya. Politike ya FPR yarabihinduye, nta muntu ukwiriye kuba impunzi. Buri Munyarwanda wese, ari uyu munsi, ari mu myaka iri imbere, umubare wacu uko uzaba ungana kose uzakwira mu Rwanda". 

Kugira ngo abantu bakwirwe mu gihugu nk’icy’u Rwanda cyitwa ko ari gito ndetse bagakwirwamo ari benshi, birashoboka, ariko bifite icyo bisaba, bisaba gukora, gukorera hamwe, gukora ibigezweho, kubikora neza, u Rwanda rugatunga, rugatunganirwa. "

Yongeyeho ati "Iyo u Rwanda rutunze, iyo rufite abarwo bafite ubumenyi, bafite amikoro bagejejweho no gukora neza ibyo bakora, bafite guhahirana n'amahanga, bafite ibyo batwarayo, n'ibyo bavanayo, urwo Rwanda rukwirwamo buri wese ukuriye kuba arurimo".

Biiteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR Inkotanyi bikomereza mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri taliki ya 24 Kamena 2024. Amatora ya Perezida n'ay'Abadepite azaba kuwa 14-15 Nyakanga 2024.


Abaturage bari benshi bagiye kwakira Perezida Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi nk’umukandida ku mwanya wo kuyobora igihugu


Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda atari ruto muri politiki ya FPR 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND