Umuherwe Elon Musk yemeje amakuru y’uko yamaze kwibaruka umwana wa 12 mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyuma y’igihe bigarukwaho mu itangazamakuru.
Elon Musk yemeje ko mu
ntangiriro z’uyu mwaka yibarutse umwana yabyaranye n'umuyobozi wa Neuralink,
Shivon Zilis, akaba ari umwana wa gatatu w’aba bombi, mu gihe ari uwa 12 w’uyu
muherwe.
Kuri ubu uyu mubyeyi w'abana 12, amaze kubabyarana n'abagore batatu batandukanye mu binyacumi bibiri gusa. Uwa mbere yabonye izuba mu 2002, mu gihe bucura bwe yavutse mu ntangiriro z'uyu mwaka.
Uyu muherwe ukomeye ku
isi, yabwiye ikinyamakuru Page Six ko ibyo kuba yaribarutse atabigize ibanga nk’uko
benshi babitekereza, ahubwo yatekereje ko gusohora itangazo ku ivuka ry’uyu umwana
wa 12 byari kuba ari "ibintu bidasanzwe."
Yagize ati: “Naho kubyara
mu ibanga na byo ni ibinyoma kuko inshuti n’imiryango yacu bose barabizi. Kudashyira
hanze itangazo rigenewe abanyamakuru kuko numvaga byafatwa nk’ibintu
bidasanzwe, ntibisobanura ko nabigize ibanga.”
Amakuru ahari avuga ko
izina cyangwa igitsina by’uyu mwana bitaramenyekana nubwo amaze amezi avutse. Mbere
yo kubyara uyu mwana, mu 2021 Musk yari yabyaranye abana babiri b’impanga na Zilis
w'imyaka 38 y'amavuko, akaba ari umuyobozi wa sosiyete ikora imashini za
mudasobwa ya Musk, Neuralink.
Nyuma y’imyaka isaga
ibiri bavutse, nibwo hatangajwe amazina y’izi mpanga, Strider na Azure. Mu 2023,
nabwo hatangajwe ko Musk yabyaranye umwana wa gatatu n’umunyamuziki Grimes,
bamwita Techno Mechanius [Tau].
Elon Musk yashyingiranwe inshuro ebyiri. Yahuye n’umugore we wa mbere wemewe n’amategeko, Justine Wilson igihe aba bombi bigaga muri Queen’s University, Ontario muri Canada.
Musk na Wilson basezeranye mu 2000, bakira
umwana wabo wa mbere bise Nevada Alexander Musk nyuma y’imyaka ibiri barushinze.
Uyu mwana yaje kwitaba Imana azize urupfu rutunguranye hashize ibyumweru 10
gusa avutse.
Wilson na Musk baje
kubyara impanga, Griffin na Vivian, mu 2004, nyuma baza kubyarana abandi batatu
icyarimwe; Kai, Saxon, na Damian Musk, mu 2006.
Muri Kamena 2023,
byatangajwe ko umukobwa w’umwangavu wa Musk na Wilson, yasabye guhindura izina
ndetse n’igitsina. Muri Mata uyu mwaka, nibwo uyu mukobwa wihinduje umugabo,
yasabye ko izina rye rishya ryongerwa mu byangombwa bye, asaba no guca umubano
uwo ariwo wose yari afitanye na se umubyara, Elon Musk.
Yaragize ati: “Sinkibana
cyangwa ngo nifuze kugirana isano na data ubyara mu buryo ubwo ari bwo bwose
Undi mugore washyingiranwe agatandukana inshuro ebyiri na Elon Musk, yitwa Talulah Riley bakaba baratandukanye nta mwana n'umwe babyaranye.
Elon Musk na Shivon Zilis babyaranye impanga
Elon Musk na Grimes babyaranye abana batatu Elon Musk na Wilson babyaranye abana batandatu hapfamo umwe
TANGA IGITECYEREZO