FPR
RFL
Kigali

Sean Paul yagarutse ku ruhare Beyoncé yagize mu kumuzamura

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/06/2024 16:50
0


Umuhanzi Sean Paul uri mu bakomeye mu njyana ya 'Dancehall', yahishuye uburyo gukorana n'icyamamarekazi Beyoncé byamuzamuye mu muziki ndetse bikanatuma iyi njyana akora irushaho kumenyekana.



Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Jamaica, Sean Paul, yatangaje byinshi ku mubano n’umuhanzikazi Beyoncé, watangiye kugeza no ku ndirimbo bakoranye yitwa ‘Baby Boy’ igaca ibintu ku Isi.

Sean Paul yabivuze mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Hollywood Reporter, aho yavuze ko Beyoncé yamubereye urumuri nyuma yo gukorana indirimbo ye ‘Baby Boy’ imwe mu ziri ku muzingo we ‘Dangerous Love’ wasohotse mu 2003.

Sean Paul yavuze uburyo gukorana na Beyonce byamuzamuye, bikanazamura injyana ya 'Dancehall'

Byongeye kandi, uyu muhanzi ukunzwe mu njyana ya Dancehall w’imyaka 5, yatangaje ko iyi ndirimbo yaciriye inzira inzira injyana ya Dancehall ku Isi ndetse agakora n’amateka yo gukorana na Beyoncé.

Icyakora, Sean Paul yavuze ko yahoze akorana n'abahanzi nka Busta Rhymes, Clipse na Blu Cantrell, bakundaga cyane hip-hop, ariko Beyoncé ari we muhanzi ukomeye bakoranye akora indi njyana.

Muri 2003 nibwo Beyonce na Sean Paul bakoranye indirimbo yaciye ibintu yitwa 'Baby Boy'

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND