Umuhanzi Munyaneza Confiance wamenyekanya Confy yongeye kugaragara mu ruhame ataramira abakunzi b'ibihangano bye binyuze mu bikorwa byo kwamamaza Abakandida Depite b'Umuryango FPR Inkotanyi yahuriyemo na bagenzi be barimo Senderi, Mico The Best ndetse Kevin Kade wari umaze iminsi muri Kenya.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse
n'Abadepite byatangiye ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, aho bizasozwa
tariki 13 Nyakanga 2024.
Biri kugera mu turere dutandukanye tw'u Rwanda, aho abiyamamaza
bagenda bagaragariza abaturage ibyo bazabakorera nibabatora bakabafasha gutsinda.
Buri mukandida aragerageza kwigwizaho amajwi, no kumvisha abaturage ko ariwe
ukwiye gutsinda.
Ni ibikorwa biri kwitabirwa n'ibihumbi by'abantu baba
banyotewe no kwirebera abakandida. Muri uru rugendo, abahanzi bifashishwa mu
gususurutsa abaturage mbere na nyuma y'ibikorwa byo kwiyamamaza kw'abakandida.
Mico The Best ndetse na Confy bataramiye ibihumbi by'abantu
bari bakoraniye ku kibuga cya Rwinkavu muri Kabarondo mu Karere ka Kayonza. Aba
bahanzi bombi bifashishije indirimbo z'abo zakunzwe mu bihe bitandukanye
batanga ibyishimo.
Nka Confy yaririmbye indirimbo ye yise 'Igikwe' yakoranye na
Gabiro Guitar. Iyi ndirimbo uyu musore aherutse kuyivugurura ayihuza no kwamamaza
Paul Kagame. Ni ubwa mbere agaragaye aririmba mu ruhame, nyuma y’uburwayi
bwibasiye isura ye.
Ni mu gihe Mico The Best yaririmbye indirimbo 'RPF dufite
Papa' yitegura gushyira hanze, 'Igare' ndetse n'izindi ze zakunzwe. Yabwiye
InyaRwanda, ko bakiriwe neza n'abaturage bo muri Kayonza mu mwanya bari bahawe.
Ati "Abaturage batwakiriye neza cyane, bishimiye uko
twabataramiye nubwo umwanya wari muto ariko twakoresheje igihe cyacu neza.
Nyuma ya Kayonza, tugomba gukomereza mu Karere ka Bugesera n'ahandi."
Senderi yisunze indirimbo ze zirimo 'Twaribohoye', 'Tuzarinda
Igihugu', 'Kagame ntacyo twamuburanye', 'Nzabivuga' n'izindi yongeye gushimangira
ko ari 'umuhanzi w'abaturage' kuko yabyinanye nabo biratinda.
Yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kongera gutaramira muri
Gatsibo, Akarere gahana imbibi n'aho akomoka. Ati "Banyakiriye neza
bidasanzwe, mbese byari ibihe by'urwibutso kuri njye. Nk'umuhanzi wari umwanya
mwiza wo kwamamza abakandida Depite b'umuryango FPR Inkotanyi."
Senderi yaherukaga kuririmba mu bikorwa byo Perezida Kagame
byabereye i Muhanga mu Majyepfo y'u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kamena
2024. Icyo gihe yavuye ku rubyiniro atanze ibyishimo abisikana n'abarimo Butera
Knowless, King James n'abandi.
Umuhanzi Kevin Kade uherutse muri Kenya mu bikorwa byo
kurangiza indirimbo ye na Omario yigaragaje abo muri Gatsibo. Uyu musore
yisunze indirimbo zirimo 'Jugumila' yakoranye na Chriss Eazy na Dj Phil Peter, ivumbi
riratumuka muri Gatsibo.
Yanaririmbye indirimbo ze nka 'Munda', 'Umuana' n'izindi.
Yabwiye InyaRwanda, ko byari ibyishimo bikomeye kuri we, kuba yongeye
gutaramira muri Ntara. Ati "Mu ijambo rimwe navuga ko byari ibyishimo
cyane. Nakunze uburyo abo muri Gatsibo banyakiriye."
Umuraperi Danny Nanone we yataramiye mu Karere ka Rwamagana.
Yisunze indirimbo ze zikunzwe muri iki gihe nka ‘Confirm’, ‘My Type’, ‘Tubiziranyeho’,
‘Ikirori’ ndetse na ‘Soldier’ yatanze ibyishimo ku bihumbi by’abantu bari
bategereje kumva imihigo y’abakandida b’umuryango FPR Inkotanyi.
Abakandida-Depite biyamamarije iyi myanya mu Karere ka Rwamagana bari batatu, barimo Nabahire Anastase, Uwineza Beline na Mpinganzima Aline Benigne. Mu kwiyamamaza bagize bati ““Buri wese azatore yibuka neza ko Perezida mwiza akora neza afite Intore nkamwe, Inteko Ishinga Amategeko irimo abantu be, basobanukiwe ko inzego zikora neza”
Kevin Kade na Mico bahuje imbaraga bataramiye abari bakoraniye muri Gatsibo mu kwamamaza akandida-Depite
Mico The Best yatangaje ko banyuzwe no gutaramira mu Karere
ka Kayonza mu rugendo rwo kwamamaza Abakandida-Depite
Confy yongeye gutaramira abakunzi be nyuma y'igihe kirekire-
Aha yahuriye ku rubyiniro na Mico The Best
Mico The Best afatanyije na Confy basusurukije ibihumbi by'abantu mu Karere ka Kayonza
Confy aherutse gushyira ku isoko Extended Play (EP) ye yise
iriho indirimbo nka 'Dimension'
Umuraperi Danny Nanone uherutse gusohora amashusho
y'indirimbo 'Amanota' yataramiye mu Karere ka Rwamagana/Ifoto: KT
AMAFOTO: The New Times
TANGA IGITECYEREZO