RFL
Kigali

Euro 2024: U Bufaransa bwabuze umwanya w'icyubahiro naho u Buhorandi buratungurwa

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/06/2024 21:10
0


Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yitambitswe n'iya Poland bituma ibura umwanya wa mbere naho u Buhorandi butungurwa na Austria mu irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu yo ku mugabane w'Iburayi rya Euro ya 2024 riri kubera mu Budage.



Ni mu mikino yo ku munsi wa nyuma yo mu itsinda D yakinwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 25 Kamena 2024 Saa kumi nebyiri z'umugoroba.

Umukino waruri kubera kuri Signal Iduna Park wahuzaga u Bufaransa na Poland watangiye ubona ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yari yagaruye Kylian Mbappé mu kibuga ariyo ikina neza ndetse inarema uburyo bw'inshi imbere y'izamu.

Ikipe y'igihugu ya Poland nayo yanyuzagamo ikagera imbere y'izamu by'igihe gito nkaho Kacper Urbanski yarekuye ishoti ryashoboroga guteza ibibazo gusa umunyezamu arikuramo. 

Ku munota wa 19 NG'olo Kante yahaye umupira mwiza Ousmane Dembele asigaranye n'umunyezamu gusa arekuye ishoti aribamba rimukubita mu bituza.

Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yakomeje kurata ibitego byabazwe nkaho ku munota wa 41 uwitwa Barcola yahaye umupira mwiza Kylian Mbappé mwiza nawe awuhindurira mu izamu gusa umunyezamu w'ikipe y'igihugu ya Poland,Lukasz Skorupski awukozaho imitwe intoki birangira ugiye muri koroneri.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri ikipe y'igihugu ya Poland yakomeje kurushwa mu buryo bugaragara gusa igakomeza kwihagararaho ibifashijwemo cyane cyane n'umunyezamu ariko akagozi kaza gucika ku munota wa 55.

Myugariro Jakub Kiwior yakoreye ikosa Ousmane Dembele maze umusifuzi ahita atanga penariti iterwa na Kylian Mbappé ayitereka mu nshundura igitego cya 1 cy'u Bufaransa kiba kirabonetse.

Nyuma yo kubona igitego U Bufaransa n'ubundi bakomeje gusatira ariko bukabona amahirwe nti buyabyaze umusaruro.

Ku munota wa 75 Opamecano yakoreye ikosa nimero Karol Swiderski amutegera mu rubuga rw'amahina maze umusifuzi ukomoka mu Butaliyani,Marco Guida wasifuraga umukino atanga penariti.

Iyi penariti y'ikipe y'igihugu ya Poland yatewe na Roberto Lewandowski ariko Mike Maignan ayikuramo gusa umusifuzi avuga ko uyu munyezamu yari yavuye mu izamu mbere bituma isubirwamo noneho uyu rutahizamu usanzwe akinira FC Barcelona ahita ayitereka mu nshundura igitego cyo kwishyura kiba kirabonetse.

Abasore b'ikipe y'igihugu ya Poland bihagazeho bituma umukino urangira ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yabuze igitego cy'intsinzi bikiri 1-1.

Uku kubura amanota 3 byatumye u Bufaransa buhita buhura umwanya wa 1 ahubwo bujya ku mwanya wa 2 n'amanota 5 naho ikipe y'igihugu ya Poland yo yari yaramaze gusezererwa.

Undi mukino nawo wo muri iri tsinda D wabaga ni uwo ikipe y'igihugu y'u Buhorandi yatunguruwemo itsindwa na Austria ibitego 3-2 bituma ikizere cyo kubona itike ya 1/8 kugabanyuka.

Kugeza ubu birashoboka ko yazazamuka nk'ikipe yatsinzwe neza mu gihe ikipe y'igihugu ya Austria yo yahise ibona itike ya 1/8 ndetse ninayo iyoboye itsinda n'amanota 6.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND