FPR
RFL
Kigali

Uko ‘Igisupusupu’ yahuje imbaraga na Agnès mu ndirimbo ivuga ibigwi Perezida Kagame-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/06/2024 11:59
0


Umuhanzi Nsengiyumva François nka Gisupusupu, yongeye gukoza mu nganzo ahuza imbaraga n’umuhanzikazi Niyorukundo Agnès bahuriye mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya “The Boss Papa”, bashyira hanze indirimbo bise ‘Ikipe itsinda’ mu rwego rwo kwamamaza Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu.



Iyi ndirimbo y’iminota 4 n’amasegonda 8’ yagiye hanze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2024, ni nyuma y’ibyumweru bibiri byari birenze uyu muhanzi n’uyu mukobwa bari bamaze igihe bayifatira amajwi n’amashusho.

Ni ubwa mbere bahuriye mu ndirimbo n’ubwo babarizwa muri Label imwe. Agnes yabwiye InyaRwanda, ko iyi ndirimbo ari igitekerezo bombi bagize mu rwego rwo gutanga umusanzu w’abo nk’abahanzi babarizwa mu muryango FPR-Inkotanyi.

Ati: “Impamvu twatekereje gukora iyi ndirimbo, icya mbere ni uko tubarizwa muri ‘Label’ ya Alain Mukuralinda, icya kabiri ni uko twicaye nk’abahanzi turavuga tuti ko tugiye kujya mu gihe cy’amatora, by’umwihariko turebe kuri Perezida Kagame. 

Turibaza tuti nta kuntu twakora indirimbo yamamaza umukandida wacu, cyane ko twese twisanze turi abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi, ni uko rero twiyemeje gukora iyi ndirimbo.”

Uyu muhanzikazi avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo bakigize muri Werurwe 2024, ubwo Perezida Kagame yemereraga abanyamuryango ba FPR, ko azongera kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Ati “Twiyemeje kumwamamaza, kandi tuziko ibyo twaririmbye muri iyi ndirimbo abanyarwanda bazumva icyo turi gukora, kuko turabizi neza aho yakuye u Rwanda, bamwe babyumva mu bitabo, abandi nkatwe tubirebesha amaso, abantu barabizi, rero iyo tumwitekereje tubona ariwe muntu ukwiriye kuyobora u Rwanda kugeza igihe we azavuga ati ‘aho nifuzaga kugeza ndahagejeje’, ariko mu gihe agifite ishyaka n’ubushake tugomba kumushyigikira.”  

Agnès yavuze ko yahuje imbaraga na Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ bageza igitekerezo ku mujyanama w’abo, Alain Mukuralinda usanzwe ari Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, bamusaba kubashyigikira mu ikorwa ry’iyi ndirimbo.

Ati “Yaravuze ati ndabashyigikiye! Rero, mu gukora iyi ndirimbo igaruka kuri Perezida Kagame twashingiye ku mirimo akora, ku mirimo amaze gukorera Igihugu cyacu. Twaravuze tuti, reka tumukorere indirimbo, aho rero byavuye mu gutekereza kumukorera indirimbo, mu gutekereza kumushyigikira mu matora, mu gutekereza gushyigikira umuryango FPR. NI ukumutera ingabo mu bitugu, tumwereka ko tumushyigikiye.”

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo baririmba bagira bati “Ikipe itsinda nta muntu uyihindura, ikipe itsinda n’’iyo gusigasirwa, nicyo gituma nzatora Kagame Paul, kuko ariwe mutoza w’iyo kipe itsinda.”

Nsengiyumva hari aho aririmba agira ati “Ubu iwacu mu Rwanda dufite umutekano, ntawundi tubikesha ni Kagame Paul. Ubumwe n’ubwiyunge birambuye mu Rwanda, ntawundi tubikesha ni Kagame Paul. Icyizere amahanga agirira u Rwanda ni Kagame Paul.”

Ni mu gihe Agnes aririmba agira ati “Twatuye ku midugudu dusezerera Nyakatsi, ntawundi tubikesha ni Kagame Paul. Yatwegereje amavuriro, amazi n’amashanyarazi ntawundi tubikesha ni Kagame Paul. Abari n’abategarugori bahawe ijambo…”

'Igisupusupu' yaherukaga gusohora indirimbo 'Taha' yagiye hanze ku wa 24 Nyakanga 2023, ariko yamamaye mu ndirimbo zirimo 'Nyemerera', 'Turi mu munyenga', 'Rwagitima' n'izindi. Agnes we azwi mu ndirimbo zirimo nka 'Motari', 'Kanguka', 'Subira ku isoko' n’izindi.

 

Nsengiyumva François nka Gisupusupu n’umuhanzikazi bahuriye mu ndirimbo bise ‘Ikipe itsinda’


Agnès yatangaje ko iyi ndirimbo yashibutse mu kuba Perezida Kagame yaremeye kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda


Agnès na Nsengiyumva bavuga ko bakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gutanga umusanzu w’abo mu kwamamaza Perezida Kagame

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IKIPE ITSINDA’ YA NSENGIYUMVA NA AGNES

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND