RFL
Kigali

Umusaruro w'urugendo rwe! Kevin Kade yahuje imbaraga na Marioo na The Ben- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/06/2024 11:17
0


Umuhanzi Kevin Kade uri mu bagezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo 'Jugumila' ageze kure indirimbo yakoranye na Marioo uri mu bakomeye muri Tanzania ndetse na Mugish Benjamin wamamaye nka The Ben. Iyi ni imwe mu ntambwe ateye mu rugendo rwe rw'umuziki, ushingiye ku kuba yarakoranye n'amazina akomeye mu muziki.



Omary Ally Mwanga wamamaye nka Marioo, kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nyakanga 2024, yifashishije konti ye ya Instagram akurikirwaho n’abantu barenga Miliyoni 5 yasohoye amafoto amugaragaza ari kumwe na The Ben, ndetse na Element muri studio mu ikorwa ry’ibihangano byombi bahuriyemo.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Raha’, ‘Inatosha’, ‘Asante’, ‘For You’, ‘Anyinya’, ‘Chibonge’ yagaragaje ko habayeho ubufatanye hagati ye na The Ben buganisha ku ndirimbo bahuriyeho  nubwo atabigaragaje muri rusange, ibyo bombi bahuriyeho mu bijyanye no gukora.

Kevin Kade aherutse kubwira InyaRwanda ko yavuye muri Tanzania akoranye indirimbo na Marioo yiteze ko izasohoka mu gihe kiri imbere. Kandi yari yagiye muri kiriya gihugu gufata amashusho y’indirimbo ye na Mugisha Benjamin [The Ben].

Yaba ari indirimbo yakoranye na Marioo ndetse n’indirimbo yakoranye na The Ben, zose zakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Element wo muri 1:55 Am nawe wari muri Tanzania, mu rugendo rwo kubafatira amajwi nk’uko babyifuzaga.

Unyujije amaso mu bihangano Kevin Kade amaze gushyira hanze, ubona ko The Ben na Marioo aribo bahanzi bakuru kandi bakomeye bazaba bakoranye. Marioo kandi azaba umuhanzi wa Kabiri wo hanze y’Igihugu bakoranye, kuva mu myaka itatu ishize yinjiye mu Rwanda.

Ni mu gihe The Ben azaba umuhanzi wa Gatandatu wo mu Rwanda bakoranye, nyuma ya Uncle Austin bahuriye mu ndirimbo 'Ibirara', Yvan Buravan bakoranye indirimbo 'Ibihe', ‘Prymid’ yakoranye na Kivumbi na Drama T ndetse na Chriss Eazy na Dj Phil Peter bahuriye mu ndirimbo 'Jugumila'.   

Marioo wakoranye indirimbo na Kevin Kade, ari mu bahanzi bo muri Tanzania bakomeye bakora umuziki wubakiye ku njyana ya Amapiano. Asanzwe ari Producer n’umwanditsi w’indirimbo wamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo nka: Bia Tamu, Mama Amina, Dear Ex, Raha, Mi Amor, Naogopa n’izindi.

Uyu musore yabaye igihe kinini iruhande rwa Se aho yakoraga mu igaraje, ari naho yatangiriye urugendo rwo kwandika indirimbo nk'uko abivuga.

Ni we wanditse indirimbo ‘Wapo’ ya Mwasiti, ‘Banana’ ya Dogo Janja, ‘Mchaka Mchaka’ ya Shilole, ‘Nampa Papa’ ya Gigy Money, ‘Nabembea’ ya Ditto n’izindi.

Marioo yigeze kuvuga ko ubwo mu 2015 yasohoraga indirimbo ye yise ‘Dar Kugumu’ igakundwa ari byo byamuhaye imbaraga zo gukora n’izindi ndirimbo nka: Raha, Inatosha, Asante, For You, Anyinya, Chibonge, Ya Uchungu n’izindi.

2020 wabaye umwaka udasanzwe kuri we, kuko ari bwo yashyize hanze indirimbo yise ‘Mama Amina’ yamaze igihe ari iya mbere ku rutonde rw’izari zigezweho icyo gihe. Byanatumye bamwe batangira kumufata nk’umwami w’injyana ya ‘Swahili amapiano’.

Anafite Album yise ‘The Kid You Know’ yashyize hanze ku wa 9 Ukuboza 2022 iriho indirimbo yakoranye n’abarimo Rayvanny, Tyla, Harmonize na Ali Kiba.

Marioo ari kumwe na Producer Element mu ikorwa ry’umushinga ahuriyeho na The Ben

The Ben yagaragaje ko hari ibyo amaze iminsi ari gukoranaho na Marioo uri mu bakomeye muri Tanzania


Kevin Kade avuga ko yasoje indirimbo yagombaga gukorana na Marioo ndetse na The Ben





Marioo ari mu bahanzi bakomeye muri Tanzania bagirana uruhare mu kwandikira bagenzi babo



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JUGUMILA

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA MARIOO NA ABIGAIL CHAMS

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA 'RAHA' YA MARIOO
">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND