FPR
RFL
Kigali

Ibitaramo 5 utagomba gucikwa muri iyi mpeshyi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/06/2024 10:46
0


Impeshyi y’uyu mwaka izaba ari umuriro bijyanye n’umuziki wakozwe, ibikorwa bidasanzwe ndetse n’ibitaramo biteganijwe kuzasusurutsa abakunzi b’umuziki nyarwanda haba abari mu Rwanda no mu mahanga.



Abahanzi nyarwanda biteguye kare impeshyi y'uyu mwaka, bamwe bategura ibitaramo bikomeye bizabera mu Rwanda no mu mahanga, mu gihe ku rundi ruhande hari n'abanyamahanga bakomeje kugaragaza ko bifuza gutaramira i Kigali muri iyi mpeshyi.

Dore bimwe mu bitaramo bikomeye biteganijwe mu mpeshyi ya 2024:

1.     Toxic Xperience


DJ Toxxyk aherutse gutangaza ko ageze kure imyiteguro y’igitaramo ‘Toxic Xperience’ ari guteganya gukorera ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu, aho azaba ari kumwe n’abahanzi n’aba-DJ batandukanye.

Bamwe mu bahanzi azafatanya nabo muri iki gitaramo azakora ku ya 29 Kamena 2024 harimo Ish Kevin, Chris Eazy, Kenny Sol n’abandi.

Yaragize ati: “Ni igihe cy’impeshyi, abantu baba bakeneye gusohoka bagatemberaho kugira ngo bitandukanye n’ubushyuhe buba buri hanze aha, kenshi biba byiza iyo umuntu afite ahantu ho kwidagadurira ari nayo mpamvu natekereje igitaramo Toxic Xperience kizabera mu Karere ka Rubavu.”

2.     Sheebah Live in Kigali


Umuhanzikazi Sheebah Karungi wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye, agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y'imyaka ibiri ishize atanze ibyishimo ku bafana be n'abakunzi b'umuziki nyuma y'igihe cyari gishize bamutegereje.

Uyu mukobwa yari ategerejwe i Kigali, ku wa 3 Kanama 2024, ariko abamutumiye bahisemo ko igitaramo cye kizaba tariki 17 Kanama 2024, aho kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Nyuma yo gutaramira amagana y'abantu muri Camp Kigali, ku mugoroba hazaba ibirori byo guhura no gusangira n'abafana be ibizwi nka 'Meet and Great' bizabera muri The Keza Hotel.

Sheebah Karungi azagera i Kigali, tariki 2 Kanama 2024, ari na bwo azagirana ikiganiro n'abanyamakuru. Ni umuhanzikazi w’Umunya-Uganda, umubyinnyi akaba n’umukinnyi wa filime udatana n’udushya ku rubyiniro n’imyambarire.

3.     Ganza Europe Tour


Kivumbi King nyuma yo gushyira hanze album ye nshya yise ‘Ganza’ yamurikiye abakunzi be ku wa 24 Gicurasi 2024, akomeje urugendo rw’ibitaramo byo kuyimurika ku Mugabane w’u Burayi bizasozwa n’icyo azakorera mu Rwanda nubwo kugeza ubu ataratangaza amatariki.

Ni ibitaramo Kivumbi yatangiriye mu Bufaransa mu Mujyi wa Lyon ku wa 1 Kamena 2024, abikomereza mu Budage mu Mujyi wa Hannover ku wa 15 Kamena 2024, mu gihe icya gatatu azagikorera mu Mujyi wa Warsaw muri Pologne ku wa 29 Kamena 2024.

4.     Israel Mbonyi Live in Uganda


Israel Mbonyi uri kwitegura ibitaramo bizenguruka Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, aherutse gutangaza ko muri Kanama mu 2024 azakorera ibitaramo bibiri muri Uganda. Ni ibitaramo byitezwe ko azakorera i Kampala ku wa 23 Kanama 2024, mu gihe ku wa 25 Kanama 2024 azataramira i Mbarara.

Ni ibitaramo ariko ku rundi ruhande bizaba bibanjirije icyo azakorera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2024, nyuma y’uko ataramiye mu Bubiligi ku wa 8 Kamena 2024.

Uyu muhanzi ukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yatangiye kumenyekana mu muziki w’Akarere mu minsi ishize ubwo yasohoraga indirimbo ziri mu Giswahili nka Nina siri, Nitaamini, Jambo, Sikiliza, Malengo ya Mungu n’izindi nyinshi.

5.     Prosper Nkomezi Live in Kampala


Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ibasha’, yabwiye InyaRwanda ko yongeye gutumirwa muri Uganda, ahanini biturutse ku busabe bw’abakunzi b’ibihangano bye babarizwa muri Uganda n’abandi bakunda umuziki w’indirimbo ziha ikuzo Imana.

Ati “Ni ku busabe bw’abakunzi bacu bagiye babidusaba kuva cyera ariko ntibikunde kubera izindi gahunda ariko kuri iyi nshuro byakunze ko tujya kubataramira. Ni igitaramo, kigamije kunanura ijuru ku Isi, binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana bizabera muri kiriya gihugu.”

Kuri iyi nshuro azataramira mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, ku wa 7 Nyakanga 2024, ni mu gihe mu 2023 yataramiye mu Mujyi wa Mbarara kuri Hotel yitwa Las Vegas.

Prosper avuga ko abanya-Uganda bakunda ibihangano bye ku buryo bigaragarira buri wese, ndetse mu gitaramo cye yakoze ku wa 12 Gicurasi 2024 muri Camp Kigali, abanya-Uganda bari mu bitabiriye iki gitaramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND