Umuraperi w'icyamamare, Wiz Khalifa, yatangaje ko ari mu byishimo byinshi we n'umukunzi we Aimee Aguilar, bitegura kwibaruka umwana w'umukobwa.
Cameron Jibril Thomaz wamamaye ku izina rya Wiz Khalifa mu muziki, ni umwe mu baraperi bakomeye muri Amerika ndetse banamaze igihe bakunzwe ku rwego mpuzamahanga bitewe n'indirimbo ze zaciye ibintu zirimo nka 'Black & Yellow', 'Roll Up', 'We Dem Boys', 'Work Hard' n'izindi ze zakunzwe mu bihe bitandukanye.
Kuri iki Cyumweru ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ababyeyi b'aba-Papa (Father's Day), nibwo Wiz Khalifa yatunguye abafana be maze agatangaza ko we n'umukunzi we Aimee Aguilar bitegura kwibaruka umwana w'umukobwa.
Wiz Khalifa yatangaje ko we n'umukunzi we bitegura kubyara umukobwa
Aya makuru yakiriwe neza na benshi gusa kimwe mu cyagarutsweho ku mbuga nkoranyambaga ni uburyo umunyamideli Amber Rose wahoze ari umugore wa Wiz Khalifa bahanye gatanya mu 2016 bamaze kubyara umwana w'umuhungu, yakiriye aya makuru ko uyu muraperi agiye kwibarukana n'undi mugore.
Uwahoze ari umugore wa Wiz Khalifa yerekanye ko yishimiye aya makuru
Amber Rose abicishije kuri Instagram ahatangirwa ibitekerezo ku ifoto ya Wiz Khalifa wahoze ari umugabo, arikumwe n'umukunzi we utwite, yanditse ati: ''Ntiwategereza guhura nawe!''. Ibi byatunguye benshi babonye Rose yakiriye neza ko Wiz Khalifa agiye kubyarana n'undi.
Mu mafoto akurikira ihere ijisho Wiz Khalifa n'umukunzi we Aimee Aguilar bitegura kubyara umwana w'umukobwa:
Aimee Aguilar umukunzi wa Wiz Khalifa ugiye kumubyarira umwana w'umukobwa
Yerekanye amafoto ya 'Maternity Shoot' mu gihe habura igihe gito akibaruka
Wiz Khalifa n'umukunzi we Aimee Aguilar bishimiye ko bagiye kwibaruka
Bamaze imyaka 5 mu munyenga w'urukundo
Umukunzi wa Wiz Khalifa yafashe amafoto y'urwibutso
Akanyamuneza ni kose kuri Wiz Khalifa n'umukunzi we bitegura kwibaruka
TANGA IGITECYEREZO