FPR
RFL
Kigali

Abemerewe kwamamaza umukandida n’ibibujijwe mu bikorwa byo kwiyamamaza

Yanditswe na: Habineza Gabriel
Taliki:17/06/2024 9:03
0


Nk’uko bikubiye mu mabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora N˚ 001/24 yo ku wa 19/02/2024 agenga amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo mu mwaka wa 2024, hashyizweho ingingo zigena . Abemerewe kwamamaza umukandida , ibyangombwa bagomba kuba bujuje n’ibibujijwe mu bikorwa byo kwiyamamaza.



Amabwiriza avuga ko umuntu wemerewe kwamamaza umukandida ni uwanditswe ku ilisiti y’itora.Umukandida wigenga, umutwe wa politiki cyangwa ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki bishyikiriza Komisiyo urutonde rw’abantu babikorera ibikorwa byo kwiyamamaza, bikagenera kopi ubuyobozi bw’Akarere bizakoreramo ibikorwa byokwiyamamaza.

Ibibujijwe mu bikorwa byo kwiyamamaza:

-Gukoresha umutungo wa Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko;

-Gutanga no kwakira ruswa;

-Gukora cyangwa kuvuga icyahungabanya amahoro, ubumwe n’umutekano rusange by’Abanyarwanda;

-Gushingira ku ivangura iryo ari ryo ryose cyangwa amacakubiri;

-Gutuka cyangwa gusebya mu buryo ubwo ari bwo bwose undi mukandida;

-Kwiyamamaza mu gihe kitagenwe n’amategeko n’amabwiriza agenga amatora;

-Guca, kwangiza, cyangwa gusibanganya ifoto y’undi mukandida n’ikindi cyose kimwamamaza;

-Kwiyamamariza ahantu hatamenyeshejwe ubuyobozi nk’uko biteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga amatora;

-Guhamagarira abaturage gukora igikorwa cyangwa kugira imyifatire byahungabanya imigendekere myiza y’amatora;

-Gukoresha ibirango by’Igihugu ku mafoto cyangwa ku nyandiko byamamaza umukandida;

-Gukoresha ibimenyetso by’undi mukandida;

-Kwiyamamaza hakoreshejwe imbuga za murandasi cyangwa imbuga nkoranyambaga z’inzego za Leta cyangwa iz’ibigo bigamije inyungu rusange.

Ku wa Gatanu tariki 14 Kamena 224, nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora  yatangaje urutonde ndakuka rw’abemerewe kwiyamamaza haba ku mwanya w’Umukuru w’igihugu ndetse n’Abadepite.

Abakandida b’imitwe ya politike n’abigenga bemejwe bazakora ibikorwa byo kwiyamamaza hagati ya tariki 22 Kamena na 13 Nyakanga, mbere y'uko amatora aba tariki 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga na 15 Nyakanga ku baba mu Rwanda.


Perezida wa Komisiyo  y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa yasabye abanyarwanda bose kwitabira amatora 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND