FPR
RFL
Kigali

Abakoresha imbunda z’ibikinisho muri filime basabwe kwitwararika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/06/2024 9:32
0


Birashoboka cyane ko muri iki gihe filime cyangwa se indirimbo ukurikirana higanjemo amashusho y’abakinnyi bafite imbunda z’ibikinisho bifashisha ahanini bitewe n’ibyo umwanditsi w’iyo filime cyangwa se indirimbo aba ashaka ko bigaragara.



Ibice nk’ibi mu ndirimbo, muri filime cyangwa se mu bindi bikorwa bifatirwa amashusho bifata igihe kinini kugirango bikorwe. Kuba ubona imbunda isohora amasasu muri filime, siko biba byagenze kuko iriya mbunda ni igikinisho, ahubwo byose bikorerwa muri ‘Machine’ bigahuzwa.

Indirimbo ni nyinshi z’abahanzi Nyarwanda zifashishijwe imbunda z’ibikinisho, ni na ko bimeze muri filime nyinshi ziri gusohoka muri iki gihe.

Hari umwe mu bana bihangiye imirimo bakora izi mbunda z’ibikinisho, ku buryo gukodesha imbunda imwe ku munsi biba biri hagati y’amafaranga ibihumbi 5 n’ibihumbi 10 Frw ku munsi. Kandi mu ifatwa ry’amashusho ry’amashusho agomba kuba ahari kugirango akurikirane ikorwa ryayo.

Kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2024, kuri Televiziyo Rwanda hatambutse ikiganiro ‘Dusangire Ijambo’ cyagarutse ku mutekano mu Gihugu, kwirinda no gukumira ibyaha.

Ni ikiganiro Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yahuriyemo n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry.

Muri iki kiganiro, ACP Boniface Rutikanga, yagaragaje ko ashingiye ku mibare yakusanyijwe muri iki gihe umubare w’abantu basaba gutunga imbunda basigaye ari bacye.

Ati "Tugize amahirwe nta muntu watunga imbunda atayemerewe, ariko muri za 2005-2009 abantu benshi basabaga gutunga imbunda bari abacuruzi."     

Yavuze ariko ko n’ubwo bimeze gutya, bamwe mu bakora ibihangano bitambuka ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane nka filime bakunze gukoresha imbunda z’ibikinisho, kandi bigaragara babikora mu buryo bwabangamira ituze rya rubanda.

ACP Boniface yavuze ko buri wese uteganya kuzakoresha imbunda z’ibikinisho muri filime ye, akwiriye kwegera inzego z’umutekano kugira ngo bamwereke uko bikorwa.

Ati "Ndangira ngo iki nacyo nkibutse kuko gikunze kugaragara mu ruganda rw'imikino ya filime tumaze kubona abasore n'inkumi mu by'ukuri mu kwihangira imirimo bagera aho bagakoresha imbunda z'ibikinisho mu gukina filime nyarwanda.”

Akomeza ati “Rimwe bakajya no muri karitsiye, bashaka gukora nk'abasirikare bari mu kazi, biriya bintu bishobora gukanga abaturage, bishobora kugira uko bibangamira ituze rya rubanda.”

Yungamo ati “Abantu bose bumva ko bafite muri 'script' zabo muri filime zabo aho bifuza kuzakoresha ibintu bisa n'imbunda ni byiza ko begera inzego z'umutekano zikabagira inama uburyo bikorwa, kugira ngo batazisanga hari aho babangamiye amategeko agenga ituze ry'abantu.”


ACP Boniface yatangaje ko abakoresha imbuga z’ibikinisho muri filime bakwiye kwegera inzego z’umutekano zikabafasha

 

Ndagijimana Olivier wo mu Karere ka Rubavu ni umwe mu bazwi bakora imbunda z’ibikinisho. Mu 2021, yatangaje ko gukunda areba filime biri mu byatumye agira igitekerezo cyo gukora izi mbunda, kandi ngo azikodesha benshi mu bakinnyi ba filime baba bashaka kuzikoresha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND