Kigali

Tugize amahirwe nta muntu watunga imbunda atayemerewe - Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:16/06/2024 14:16
0


Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko abasaba gutunga imbunda basigaye ari bake cyane, avuga ko bishoboka ko ari uko abantu batangiye kwizera ko mu gihugu hari umutekano.



Mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ugereranije n’ibihe byatambutse, umubare w’abantu basaba gutunga imbunda wagabanutse ari nabyo Polisi y’u Rwanda yishimira.

Yagize ati: "Tugize amahirwe nta muntu watunga imbunda atayemerewe, ariko muri za 2005-2009 abantu benshi basabaga gutunga imbunda bari abacuruzi. Ngira ngo bumvaga ko bakeneye umutekano. Ariko uko iminsi igenda umutekano wiyongera ubona ko bagenda..."

ACP Rutikanga yakomeje agira ati: “Umutekano muri rusange, Polisi, Ingabo, RIB n’izindi nzego ziri maso zirahari. Abatunze intwaro abenshi ni ba bandi bari mu nzego z’umutekano ariko mu basivili nkeka ko niba bagihari ari bacye cyane.”

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda kandi yaburiye abatunze intwaro mu buryo bunyuranyije n'amategeko, abibutsa kuzisubiza zitarakoreshwa ibindi byaha bishobora gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga, ndetse ko no kuzitunga mu buryo bunyuranije n’amategeko nabyo ubwabyo ari icyaha.

Ati: "Naho ibijyanye no kuba yakoreshwa (imbunda) kwiba banki, gutega abantu, ubugizi bwa nabi, icyo navuga cyo, umuntu yaba yigerejeho, biragoye. Sinzi aho wanyura, sinzi aho wayicisha n'unabitekerezaho abyibagirwe kuko inzego z'umutekano ziri maso."

Yibukije umuntu uwo ari we wese utunze imbunda mu buryo bunyuranije n’amategeko ushobora kuba aziko nta kibazo, ko bishoboka ko undi muntu yayitwara akayikoresha kandi nawe bikarangira abibajijwe.

Gutunga imbunda, ku buryo ubwo ari bwo bwose, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bigomba uruhushya rwanditswe rutangwa n’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.

Kugendana imbunda, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda , Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bitangirwa uruhushya rwanditswe rutangwa n’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda

Itegeko rivuga kandi ko nta musiviri wemerewe gutunga intwaro zigenewe inzego z’umutekano za Leta. Umuntu wese utunze imbunda, amasasu n’ibindi bijyana na byo ntashobora kubigendana atitwaje uruhushya rubimwemerera. Nta wemerewe gukodesha, gutiza, cyangwa kugwatiriza imbunda, amasasu n’ibindi bijyana na byo mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Iyo uwari utunze imbunda, amasasu n’ibindi bijyana na byo mu buryo bwemewe n’amategeko apfuye, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda burabisubirana.

Umuntu wese wandarika cyangwa uta intwaro aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese utiza, ukodesha, ugwatiriza cyangwa utanga intwaro aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze Miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Umuntu wese ukora kimwe mu bikorwa bikurikira; gukora, cyangwa gutunga intwaro zitemewe; kwinjiza cyangwa kubika intwaro zitemewe; gucuruza cyangwa gukwirakwiza intwaro zitemewe; gukoresha intwaro zitemewe aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND