RFL
Kigali

Burundi: Giselle Nishimwe ukunda cyane Sarah Sanyu yinjiye mu muziki ku itike ya Danny Mutabazi - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:15/06/2024 12:36
1


"Narababariwe" ni yo ndirimbo yinjije mu muziki umunyempano Giselle Nishimwe wo mu gihugu cy'u Burundi. Ni umuhanzikazi ufite impano ikomeye mu kuririmbira Imana, akaba akunda bikomeye umuhanzikazi wo mu Rwanda, Sarah Sanyu wamamaye muri Ambassadors of Christ choir.



Giselle Nishimwe asengera mu Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, akaba yaratangiye kuririmba kuva akiri umwana. Ati "Naririmbye muri korali y'abana, nkura mbikunda cyane, nza guhura n'ibirushya byinshi kuko nta bushobozi nari mfite bwo gukora indirimbo. Ubu ndashima Imana yaciye inzira, nshize hanze indirimbo navuga ko ari iya mbere".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Giselle yavuze ko ubutumwa buri mu ndirimbo ye ya mbere yise "Narababariwe" ni uko "Yesu adukunda twese atarobanuye, yaritanze kugira ngo dukire". Ni indirimbo ihimbitse ikaba yaranditswe na Danny Mutabazi umaze kwamamara mu kwandika indirimbo dore ko ari we uri kwandika iza Vestine na Dorcas muri iyi minsi.

"Mu Burundi no mu Rwanda bitege ibikorwa byiza biyobowe na Mwuka Wera biciye mu kuririmba indirimbo zikora ku mitima ya benshi ziherekejwe na Mwuka Wera". Ibi ni ibyatangajwe na Giselle Nishimwe ubwo yari abajijwe ingamba afite nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yishimiwe cyane.

Yavuze ko akunda cyane Sarah Sanyu wo mu Rwanda kubera ko "nakuze mukurikirana cyane kuva nkiri muto, rero hari n'abandi benshi." Avuga ko Danny Mutabazi wamwandikiye iyi ndirimbo ye ya mbere "Namumenyeye ku ndirimbo yandikiye Vestine na Dorcas, ni umuntu ufite impano ikomeye cyane, ni umunyamurava".


Giselle yatangaje ko afite imishinga myinshi yiteguye gushyira hanze


Giselle yahishuye ko akunda cyane umuhanzikazi Sarah Sanyu



Giselle Nishimwe avuga ko akunda cyane Sarah Sanyu

REBA INDIRIMBO YA MBERE YA GISELLE NISHIMWE W'I BURUNDI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fiston1 week ago
    Nashigikirwe caaane





Inyarwanda BACKGROUND