Nk’uko bikubiye mu mabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora N˚ 001/24 yo ku wa 19/02/2024 agenga amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo mu mwaka wa 2024, hashyizweho ingingo zigena uko kwiyamamaza bikorwa ndetse n’ahatemewe kumanikwa ibyamamaza nko ku mavuriro, amashuri n’ahandi hatandukanye.
1.Ku mwanya wa Perezida wa Repubulika
Amabwiriza avuga ko mukandida wigenga yiyamamaza ku giti cye cyangwa akamamazwa n’undi muntu yabihereye ububasha mu gihe umukandida watanzwe n’umutwe wa politiki cyangwa n’ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki yiyamamaza hakurikijwe uburyo bwateguwe n’uwo mutwe wa politiki cyangwa n’iryo shyirahamwe ry’imitwe ya politiki.
2. Ku mwanya w’umudepite mu matora ataziguye
Amabwiriza avuga ko umukandida wigenga yiyamamaza ku giti cye cyangwa akamamazwa n’undi muntu yabihereye ububasha mu gihe umutwe wa politiki cyangwa ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki byatanzeabakandida bikora ibikorwa byo kwamamaza hakurikijwe uburyo bwateguwe n’uwo mutwe wa politiki cyangwa n’iryo shyirahamwe ry’imitwe ya politiki.
3.Ku mwanya w’umudepite mu matora aziguye, umukandida yiyamamaza ku giti cye cyangwa akamamazwa n’undi muntu yabihereye ububasha.
4.Ibikorwa byo kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’abakandida ku mwanya w’umudepite bari ku ilisiti batanzwe n’umutwe wa politiki cyangwa n’ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki bishobora gukorerwa icyarimwe.
5.Umutwe wa politiki cyangwa ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki byatanze ilisiti y’abakandida ku mwanya w’umudepite, ariko bishyigikiye umukandida w’undi mutwe wa politiki, uw’ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki cyangwa umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, bishobora kwamamaza abakandida bawo ku mwanya w’umudepite, bikamamaza n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bishyigikiye.
Nk’uko bikubiye mu ngingo ya 75 y’aya mabwiriza, ahemewe kumanikwa ibyamamaza umukandida ni aha hakurikira:
-Ku nyubako za Leta, ahagenwa n’ubuyobozi bw’Akarere cyangwa ubw’Umurenge;
-Kuri Ambasade cyangwa kuri Konsila, mu mwanya ugenwa ku buryo bungana na Ambasaderi cyangwa na Konsile;
-Ku nyubako z’abantu ku giti cyabo, byumvikanyweho na ba nyirazo;
-Ku binyabiziga by’abantu ku giti cyabo, byumvikanyweho na ba nyirabyo;
-Ku bindi bintu by’abantu ku giti cyabo, byumvikanyweho na ba nyirabyo.
Ku rundi ruhande Ingingo ya 76 igena ahatemewe kumanikwa ibyamamaza abakandida ariho ku mavuriro,ku mashuri, ku nsengero, ku ngoro z’ubutabera, ku nkingi z’amashanyarazi uretse iziriho ibyapa byagenewe kwamamaza hakurikijwe
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 224, nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaza urutonde ndakuka rw’abemerewe kwiyamamaza haba ku mwanya w’Umukuru w’igihugu ndetse n’Abadepite.
Abakandida b’imitwe ya politike n’abigenga bemejwe bazakora ibikorwa byo kwiyamamaza hagati ya tariki 22 Kamena na 13 Nyakanga, mbere y'uko amatora aba tariki 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga na 15 Nyakanga ku baba mu Rwanda.
Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora((NEC), Oda Gasinzigwa yibukije abanyarwanda bose ko gutora ari inshingano ya buri mwenegihugu
TANGA IGITECYEREZO