Nyuma yo kugirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane(MINAFFET), Amb Olivier Nduhungirehe yashimiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ,Paul Kagame ku bw'inshingano nshya yamuhaye ndetse amwizeza gukorana inshingano nshya ubunararibonye afite.
Ku mugoroba wo kuri uyu
wa 12 Kamena, nibwo hasohotse itangazo rihindurira inshingano abayobozi muri
Goverinoma hanyuma Amb Olivier Nduhungirehe agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga
n’Ubutwererane(MINAFFET).
Amb Nduhungirehe yahawe
izi nshingano zo kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane,
yasimbuye Dr.Vincent Biruta wari ugiye kumara hafi imyaka itanu ari muri izi
nshingano mu gihe we yahise agirwa Minisitiri w’Umutekano.
Amb Olivier Nduhungirehe yari
asanzwe ari Ambasaderi w’u
Rwanda mu Buholandi kuva mu mwaka wa 2020 icyo gihe n'ubundi yari avuye ku
mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Amb Olivier Nduhungirehe ni umwe mu bayobozi batajya baripfana dore ko
mu minsi ishize yanenze ku karubanda ikinyamakuru NRC cyo mu Buholandi nyuma y’uko
kigerageje kweza Abanyarwanda bahamijwe n’abakekwaho uruhare muri Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amb Olivier Nduhungirehe kandi ni umwe mu bafashe iya mbere bamagana
ibinyamakuru biharabika u Rwanda ko rubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru aho ibyo binyamakuru biba
byitwaje izindi nyungu.
Nyuma yo guhabwa izi nshingano nshya, Amb Olivier Nduhungirehe yashimiye
Perezida wa Repeburika wamuhaye inshingano nshya ndetse anashimira Dr. Vincent
Biruta yasimbuye kuri uyu mwanya.
Amb Olivier Ruhungirehe yagize ati “Mfashe uyu mwanya ngo nshimire Nyakubahwa
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere yangiriye angira Minisitiri
w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane. Mwijeje kuzakoresha uburambe mfite mu
bubanyi n'amahanga no muri politiki, ndetse n'imbaraga zanjye zose mu guteza
imbere umubano mwiza w'u Rwanda n'amahanga, nshingiye kuri byinshi byiza byagezweho
na Nyakubahwa Minisitiri Vincent Biruta, ndetse n'umuryango wacu wa MINAFFET.”
Dr. Vincent Biruta wari usanzwe ari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane yagizwe Minisitiri w'Umutekano mu gihugu.
TANGA IGITECYEREZO