Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yiyemeje kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.
Paul ni izina rifite
inkomoko mu Kilatini ku ijambo Paulus risobanura umuntu uzi guca bugufi cyangwa
umuntu muto “Humble, Small”.
Muri Bibiliya, mu
Isezerano Rishya izina Paul [Pawulo] riboneka mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa.
Bimwe mu biranga ba Paul:
Ni umuntu urangwa no
guceceka, ibintu bye biguma imbere muri we (introverted).
Ba Paul, basobanurwa nk’abantu
b’abanyabwenge, bazi gukora kandi bifuzwa cyane. Imiterere yabo, ihura neza
neza n’inshingano z’ubuyobozi.
Imwe mu myuga bisangamo ni igendanye n’amategeko, ubuvuzi n’ubucuruzi. Bafite ubwenge buhambaye mu byo bavuga n’ibyo bandika, kandi bakunda kwiga no gukora ubushakashatsi.
Paul aba ari umuntu
w’umuhanga ureba kure, agatinda kuvuga. Ni umuntu wuzuza inshingano yahawe
neza, n’iyo akiri umwana, usanga ababyeyi bamushima kuko aba yakoze nk’umuntu
mukuru nyamara ari muto mu myaka.
Kugira ngo umugushe mu
ikosa ntabwo bipfa koroha kuko aba yamaze kugutanga kubibona.
Agendera ku bintu
by’umuco n’imigenzo, usanga bivugwa ko abishya urukundo kuko atavuga kandi
ntiyite ku wo bari kumwe (care).
Ni umunyembaraga,
ugaragara nk’umunyakuri ariko uburakari bwe buba hafi.
Bamwe mu byamamare bitwa
Paul:
Paul Kagame: Umuyobozi wa Repubulika y’u Rwanda
Paul McCartney: Ni
umwongereza w’umuhanga mu gucurangisha ibikoresho bya muzika bitandukanye.
Paul Tibbets: Yari umusirake wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari kabuhariwe mu kurwanira mu kirere.
Paul Scholes: Umukinnyi
w’Umwongereza wabaye ikirangirire mu ikipe y’igihugu ndetse no mu ikipe ya
Manchester United kuva mu 1993. Yahagaritse gukina umupira nk’uwabigize umwuga
mu mwaka wa 2013.
Paul Wesley: Ni umukinnyi wa filime w’umunyamerika.
TANGA IGITECYEREZO