RFL
Kigali

Gorilla FC yabonye umutoza mushya

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/06/2024 12:09
0


Ikipe ya Gorilla FC yamaze gusinyisha umutoza Alain Kilasa amasezerano y'umaka umwe.



Mu gihe cy'amafunguro y'ibyo kurya bya saa 12:00 PM ni bwo Alain Kilasa yerekanywe nk'umutoza mushya wa Gorilla FC, mu muhango wabereye ku cyicaro cy'iyi kipe. Alain Kilasa yari asanzwe ari umutoza wa Gasogi United, gusa ubuyobozi bw'iyi kipe bukaba butarashimye ko bakomezanya mu bihe bigiye kuza.

Alain Kilasa ni umwe mu batoza bamaze kumenyera shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda kuko kuva mu 2010 ari bwo yinjiye mu mwuga w'ubutoza aho yatozaga ikipe ya KIST FC yungirije Muhire Hassan. 

Alain Kilasa yaje gukomeza umwuga w'ubutoza aho yavuye muri KIST FC isa n'aho isenyutse, yerekeza muri Heroes FC, aza kuyivamo yerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports aho yari afite kungira Cassa Mbungo Andre, aza kujya mu makipe arimo AS Kigali Rayon Sports, kuri ubu akaba yari umutoza Mukuru wa Gasogi United.

Ikipe ya Gorilla FC nayo yari ifite ikibazo cy'umutoza nyuma yaho yirukaniye Gatera Musa yaje guha ikiraka Ivan Minnaert cyo kugumisha ikipe mu cyiciro cya mbere ndetse abigeraho gusa ntibyakunda ko bakomezanya.

Alain Kilasa, umwaka ushize w'imikino yafashije Gasogi United gusoreza shampiyona ku mwanya wa 9 irusha inota rimwe Gorilla FC yerekejemo, ndetse akaba yaragejeje Gasogi United mu mikino ya 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro atsindwa na Police FC yaje kucyegukana. 

Alain Kilasa yagizwe umutoza wa Gorilla FC ku masezerano y'umwaka umwe

Yafashije Gasogi United kugera muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro bwa mbere 

Gorilla FC yagumye mu cyiciro cya mbere mu minsi ya nyuma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND