RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku kurota uboroga

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:10/06/2024 10:54
0


Mu ijoro hari abarota barira bamwe bakarota mu buryo butumvikana cyangwa bakarira baboroga (kurira mu ijwi riranguruye), ibi bikaba bigaragaza igisobanuro gikomeye ku buzima bwa muntu.



Hari igihe bamwe barota bahuye n’ibihe bikomeye bakarira, ariko hari n’abisanga barira batazi icyababayeho mu nzozi. Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko izi nzozi zikwiriye kwitonderwa ndetse ubuzima bw’umuntu bugasuzumwa.

Kuri bamwe bahorana amatsiko y’izi nzozi n’ubusobanuro bwazo bamenye ko kurira mu nzozi bidapfa kwizana ahubwo bimenyesha byinshi ku buzima ucamo umunsi ku wundi.

Bivugwa ko iki gishobora kuba agahinda gakabije cyangwa kudatekana mu ntekerezo cyangwa uburwayi bufite aho buhurira n’ubwoba bukabije “Phobia” bamwe barwara ntibamenye. Abana bato nibo bakunze kubyuka mu ijoro barira bamaze kurota rimwe na rimwe bagasepfura.

Nubwo kurira biza no kuri bamwe batibuka inzozi barose, ariko hari bamwe barota ibintu biteye ubwoba nko gushyingurwa ari bazima, kurota bagiye kwicwa, kurota bababazwa n’ubuzima, bakikanga barira, na nyuma yo gukanguka bakiyumvamo ubwoba bibaza impamvu yabyo.

Kurota usuka amarira cyangwa ukarota ubogoza amarira bisobanuye ko unaniwe ku mutima kubera ibyo uri gucamo, hari byinshi ukeneye kurenga. Kurira mu nzozi bisobanuye ko umanitse amaboko ndetse hari byinshi bitsikamira intekerezo zawe.

Kurira mu nzozi amarira ukayabona ubyutse cyangwa abandi bakakumva urira, ni kimwe mu bigaragaza ko agahinda ari kenshi muri wowe ukeneye kwita ku buzima bwawe ugenzura ibyo unyuramo wishakamo ibyishimo, kuko agahinda kagaruka mu nzozi kagutera n'ibirimo stroke cyangwa indwara z'umutima.

Hari abatarota barira ariko bakarota babona bagenzi babo barira cyane ndetse bababazwa n’ibintu runaka. Basobanura ko izi nzozi zigaragza ko, hari ibintu bidasanzwe byiza ugiye kwakira mu buzima bwawe kandi ko abakuzengurutse bazaterwa ishema nabyo.

Abahanga bavuga ko inzozi ari inzira ubwonko bugaragaza busohora amarangamutima y’umuntu, ndetse akagaragaza ibihe ucamo niba bikunyuze cyangwa niba ubangamiwe nabyo.

Kurira ni ikimwe mu bishobora kugaragaza ibyishimo by’umuntu ariko bikagaragaza n’agahinda umuntu afite, kuko amarira agaragaza amarangamutima mabi cyangwa ameza. 

Ibyishimo by'ikirenga nabyo bishobora gutuma umuntu aboroga mu ijoro kubera ibihe byiza byamunejeje.

Abahuye n'akarengane runaka, itotezwa mu gihe runaka bashobora kugira ihungabana mu ijoro, baba baryamye bakabona bya bihe byashize, ubwoba byabasigiye bukabatera amarira menshi.

Igihe cyose wahuye n’izi nzozi zirimo amarira, tekereza ku marangamutima ufite muri ako kanya n’ibyo uri gucamo uwo munsi, hanyuma wite ku buzima bwawe.


Source: Bettersleep






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND