FPR
RFL
Kigali

John Legend yanenze imyitwarire ya P.Diddy amusabira igifungo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/06/2024 9:20
0


Umuhanzi w'icyamamare John Legend, yagarutse ku muraperi P.Diddy ukurikiranyweho guhohotera abakobwa 6, anenga kuba yarakubise Cassie ndetse amusabira ko yafungwa mu maguru mashya.



Nyuma yaho ibyamamare bitandukanye byo muri Amerika bikomeje kwerekana icyo bitekereza ku muraperi Sean Combs [P.Diddy cyangwa Diddy], ukurikiranyweho gufata ku ngufu abakobwa benshi, kuri ubu John Legend na we yagize icyo abitangazaho.

Mu kiganiro John Legend yatumiwemo kuri televiziyo ya CNN ari nayo iherutse gusohora amashusho ya P.Diddy akubita bikabije umuhanzikazi Cassie wahoze ari umukunzi we. John Legend yabajijwe uko yabonye aya mashusho.

John Legend yavuze ko yabanje gutinya kureba amashusho ya P.Diddy akubita Cassie wahoze ari umukunzi we

Yasubije ati: ''Nabanje kugira ubwoba bwo kuyareba kuko mbere y'uko asohoka nari nasomye ibyo Cassie yamureze mu rukiko, mu byukuri ibyo nasomye byankuye umutima, ibaze rero ubwo namenyaga ko amashusho ya Diddy amukubita yagiye hanze numvaga ntashaka kubireba na gato''.

John Legend uzwi mu ndirimbo z'urukundo akaba abamaze igihe bakunzwe mu njyana ya 'R&B', yakomeye ati: ''Sinumva uburyo Diddy atarafungwa kandi hari ibimenyetso bihagije. Birashoboka ko natinda gufungwa yakomeza iyi myitwarire ye mibi, icyiza ni uko yabiryozwa kuko yahemukiye abakobwa benshi bagendana ibikomere yabateye''.

Legend abona P.Diddy akwiye gufungwa kugirango adakomeza gukora ibibi

Abajijwe niba yemeranya n'abandi bahanzi bavuga ko P.Diddy adashobora gufungwa kubera imbaraga afite n'amafaranga, Legend asa n'useka yasubije ati: ''Nabatariwe barafunzwe kandi nabo bibwiraga ko bidashoboka. Nta kidashoboka igihe ubutabera bwashyizwe mu bikorwa, ubu nawe ntaho azabicikira kuko Isi yose yabonye ukuri''.

Uyu muhanzi kandi ntiyemeranya n'abavuga ko P.Diddy atafungwa kuko afite imbaraga z'amafaranga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND