Ku munsi wa Kane wo kwiyamamaza, Dr Frank Habineza yerekeje mu Karere ka Kirehe ahava yijeje abijeje ko nibaramuka bamutoye batazongera guhura n’ikibazo cy’amazi meza.
Ku munsi wa Kane w’ibikorwa
bye byo kwiyamamaza, Dr Frank Habineza n’ishyaka Green Party ahagarariye mu
matora y’Umukuru w’Igihugu, berekeje mu karere ka Kirehe gusobanurira abaturage
ibyo bazabagezaho mu gihe baba babatoye.
Nk’uko bigize ‘Manifesto’
yabo, abashyushyarugamba batangiye basusurutsa abantu ariko bagenda bavangamo
no gusobanurira abaturage ibyo bazabakorera byose mu gihe baba bayoboye igihugu
ndetse bakagira n’imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.
Abaturage bo mu karere ka
Kirehe bitabiriye ku bwinshi cyane ko igikorwa cyo kwiyamamaza cyatangiye mu
masaha ya nyuma y’akazi, abantu benshi bazaga kureba ibiri kubera mu murenge
wabo.
Nk’uko byagenze mu tundi turere,
bamwe mu bakandida depite bari kubasha ugera kuri site berekwa abantu kugira
ngo nibabatora bazabe bazi amwe mu masura yabo batoye bitari ugutora ishyaka
gusa.
Abwira abaturage bo mu
karere ka Kirehe ibyo azabagezaho, Dr Frank Habineza yavuze ko icyo ashyize
imbere ari uguca inzara burundu ku buryo umuturage wese azabasha kurya
gatatu ku munsi,akaba ariyo mpamvu azwi nka “Kimaranzara”.
Dr Frank Habineza
yatangaje ko akarere ka Kirehe ari akarere akunda cyane kandi yagakoreyemo
imirimo myinshi haba akiri Umudepite ndetse no mu zindi gahunda zitari iz’Abadepite.
Ibyo bituma yiyumva ko ari mu rugo iyo akagezemo.
Dr Frank Habineza yijeje abaturage b’Akarere ka Kirehe ko naramuka atowe azongera ubukerarugendo muri aka karere bushingiye ku muco nyarwanda harimo imigongo ku buryo hagera amazi meza.
Dr Frank yagize ati “Muba
mufite imiyoboro y’amazi ariko nta mazi arimo ndetse ahandi nta miyoboro ihari.
Mu Itegeko Nshinga harimo ko buri muturage wese afite uburenganzira bwo kubona
amazi meza cyane cyane ku baturage bo mu karere ka Kirehe. Byibuze buri muntu
azajya abona amajerekani 5 ku munsi nta kiguzi.”
Yavuze kandi ko Leta
iramutse ibyemeye ari ibintu byakunda ko nta kinaniranye kirimo ahubwo ibyo
bisaba ubushake. Aha yatanze urugero ko mu mwaka wa 2017 biyamamaje bavuga ko
buri munyeshuri azajya ahabwa ifunguro ku ishuri benshi bakumva ko bidashoboka
ariko byaje gukunda.
Umwe mu baturage
twavuganye utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko muri aka Karere hari amazi ariko akiri make bisaba ko utugari tujya ibihe mu kuvoma
kugira ngo bayasaranganye.
Uwo muturage yagize ati “Amazi
arahari ariko ni make bisaba gusaranganya. Iyo amazi aje, tuvoma menshi
tukayabika kuko niba bayohereje mu kagari kamwe, undi munsi bayohereza mu kandi
karere. Byibuze iyo amazi aje umuntu avomera iminsi ibiri.”
Uyu muturage yavuze ko
iyo amazi ashize mbere y’uko agaruka bayagura mu baturanyi ku mafaranga 50 Frw ku ijerekani imwe cyangwa se bakayagura n’abanyonzi baba bayakuye kure aho
ijerekani imwe bayishyura amafaranga ari hagati ya 300 Frw na 200 Frw,aha ni mu
gihe cy’imvura. Ku mazi asanzwe atangwa na Leta, igiciro ni 20 Frw nk’ahandi
hose mu gihugu.