Abahanzi 19 barimo abagezweho n’ababarizwa mu matorero bakomeye muri iki gihe bataramiye abarenga ibihumbi 300 bitabiriye umunsi wa Kane w'ibikorwa byo kwiyamamaza k'umukandida w'umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024.
Mu rugendo rwo kwamamaza Abakandida b'Umuryango FPR Inkoranyi mu matora azaba kuwa 14-15 Nyakanga 2024, kuri uyu wa Kabiri kwiyamamaza byabereye kuri Site ya Rugarama mu Murenge wa
Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame n'Abadepite 80 ba FPR-Inkotanyi, biherekejwe no
gususurutsa ibihumbi by'abantu babyitabira binyuze mu ndirimbo zahanzwe
n'abahanzi banyuranye, zigaruka ku matora ndetse no kuvuga ibigwi Perezida
Kagame.
Mu kwiyamamaza, Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwavuye kure, kuko rwari rwaratereranywe n’amahanga. Ati "Ari ko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n’amahanga? Urabyumva byombi biri hamwe? Ubundi ntabwo uru Rwanda rwari rukwiye kuba ruriho."
Yavuze ko u Rwanda n’Abanyarwanda bagize Ingabo z’Intare
kandi ziyobowe n’Intare. Ati “Twe twarabirenze, FPR n’Abanyarwanda twagize
ingabo z’intare ziyobowe n’intare.”
Kuri iyi nshuro, hifashishijwe abahanzi 19 batanze ibyishimo
ku baturage bo mu turere twa Kicukiro na Gasabo bari bakoraniye mu Karere ka
Nyarugenge.
Imibare yatanzwe n'umuryango FPR Inkotanyi yerekanye ko ibi
bikorwa byo kwiyamamaza byitabiriwe n'abantu barenga ibihumbi 300.
Ushingiye ku turere Perezida Kagame amaze kwiyamamarizamo,
Nyarugenge ishobora kuzaza ku mwanya wa kabiri mu kugira umubare w'abaturage
benshi bitabiriye ibi bikorwa, kuko kugeza ubu Musanze niyo iri ku mwanya wa
mbere n'abantu barenga ibihumbi 350 bitabiriye.
Yiyamamariza mu Karere ka Rubavu hitabiriye abaturage
ibihumbi 250, mu Karere ka Ngororero ho hitabiriye abantu barenga ibihumbi 100
nk'uko bitangazwa n'umuryango FPR.
Ushingiye kandi ku bahanzi bagiye baririmba mu turere Paul
Kagame yanyuzemo, Nyarugenge ishobora kuzaca agahigo, kuko haririmbye abahanzi
icyenda barimo: King James, Bruce
Melodie, Bwiza, Dr Claude, Nsengiyumva Francois 'Igisupusupu', Butera Knowless,
Intore Tuyisenge, Bushali na Chriss Eazy.
Ariko kandi abahanzi barimo Ruti Joel, Jules Sentore, Andy
Bumuntu, Icyogere mu bahungu, Ndahiro Patrick, Gatore Yannick, Semanza, Murayire,
Nziramuhindo ndetse na Ndahiro, bataramiye Perezida Kagame ubwo babyinaga
gitore indirimbo yitwa 'Uwangabiye' y'umuhanzi Lionel Sentore ubarizwa mu
Bubiligi.
Iyi ndirimbo yagiye hanze bwa mbere ku wa 26 Ukwakira 2016, muri iki gihe iri kwifashishwa cyane mu kwamamaza Paul Kagame, ndetse amashusho yagiye hanze amugaragaza ari kumwe na Madamu Jeanette n’abariya basore b’intore bacinya akadiho muri iyi ndirimbo.
Paul Kagame yiyamamarije mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali
Umuhanzi Bruce Melodie ubwo yaririmbaga indirimbo 'Ogera' ivuga ibigwi Perezida Kagame
Umuhanzikazi Bwiza wo muri Kikac Music Label yongeye gutaramira abanya-Kigali
Bruce Melodie na Bwiza ku rubyiniro baririmba indirimbo bise 'Ogera'
Umuhanzi Intore Tuyisenge uherutse gusohora indirimbo yise 'Kagame Paul ni wowe' yaririmbiye i Nyarugenge
King James na Chriss Eazy bafatanyije kuririmba indirimbo ''Tumutore Niwe' bahuriyemo na Ariel Wayz na Kivumbi King
Umuraperi Bushali uherutse gukorana indirimbo na Alyn Sano na Dj Pius bise "Byari byarabananiye"
Umuhanzi akaba n'umunyamakuru, Andy Bumuntu yafatanyije na bagenzi be gususurutsa ibihumbi by'abantu
Abarenga ibihumbi 300 bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame
Umuhanzikazi Butera Knowless ubwo yataramiraga mu Karere ka Nyarugenge
TANGA IGITECYEREZO