RFL
Kigali

Uko Sandrine Isheja yitabiriye 'Huye Rally 2024' kubera umurongo wa Perezida Kagame

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/06/2024 15:09
0


Umunyamakuru ndetse akaba n'Umushyushyarugamba (MC),Sandrine Isheja Burera, yavuze ko yitabiriye isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Rally ryaberaga i Huye, kubera umurongo wa Perezida Kagame watinyuye Abanyarwandakazi ndetse ukanabaha ijambo.



kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kamena 2024 kuri Site ya Rugarama mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, hakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza by’umuryango FPR-Inkotanyi ku munsi wa Kane .

Sandrine Isheja Burera wari umwe mu bashyushyarugamba (MC) yerekanye uko Abanyarwandakazi kuri ubu bafite ijambo bitewe n'agaciro bahawe na Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame.

Ati" Reka mbyegereze umutima mvuge nti umunyarwandakazi byumwihariko kuba mpagaze hano imbere y'imbaga ingana gutya nk'umunyarwandakazi ni ukubera agaciro mwaduhaye Nyakubahwa Chairman". 

Yakomeje avuga ko mu minsi yashize yitabiriye isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Rally ,abantu bakajya bamubaza uko yabitinyutse, akavuga ko atakwiheza bitewe nuko Perezida Kagame yabakinguriye umuryango 

Ati" Ejo bundi mperutse kwitabira Umukino w'isiganwa ry'imodoka bita Rally, hanyuma abantu bakambaza bati watinyutse ute biriya bintu ko biteye ubwoba ,ndababwira nti ese ni gute nakwiheza mwaradukinguriye imiryango muri byose Nyakubahwa Chairman.Nta mpamvu yuko twiheza cyangwa twisigaza inyuma byose ni ukubera mwebwe".

Lucky Nizeyimana nawe wari Umushyushyarugamba yahise abaza Sandrine Isheja Butera uko byamugendekeye nyuma yo kwitabira iri siganwa maze atebya avuga ko imodoka ariyo yagize ubwoba.

Ati" Imodoka yagize ubwoba ariyo , ariko byose humura tuzabikomeza . Chairman yaduhaye urugero rwiza rw'uko nta gusubira inyuma kandi ibyo ukoze byose ugomba kubinoza.Reka ntegure akabati ko gushyiramo n'igikombe".

Muri iri  siganwa ry'imodoka rya Huye Rally 2024’ , Sandrine Isheja Butera wari ifatanyije na Davite Giancarlo bitwaye neza ku munsi wa mbere begukana umwanya wa mbere gusa bigeze ku munsi wa kabiri ntibyabakundira barasezerwa nyuma y'uko imodoka yabo igize ikibazo muri moteri.

Sandrine Isheja Butera avuga ko yitabiriye isiganwa ry'imodoka rizwi nka Rally kubera umurongo wa Perezida Kagame wahaye Abanyarwandakazi ijambo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND