RFL
Kigali

NEC yasabye Abanyamadini gukangurira abayoboke kugira uruhare mu bikorwa bitegura amatora

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:5/06/2024 10:39
0


Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, yahuye n'abanyamadini ibagenera ubutumwa bujyanye n'amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite.



Inkuru ishyushye mu Rwanda ni amatora ya Perezida n'ay'Abadepite azaba muri uyu mwaka wa 2024 ndetse hasigaye iminsi mbarwa. Kuwa 14 Nyakanga hazatora abanyarwanda baba hanze y'igihugu, naho tariki 15 Nyakanga hatore abanyarwanda baba mu gihugu.

Mu kunoza imyiteguro y'amatora, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, ikomeje kugirana ibiganiro n'inzego zinyuranye, ikazisobanurira uruhare rwabo rukenewe kugira ngo amatora azagende neza. Ni amatora ategerejwe cyane n'abanyarwanda ndetse afatwa nk'ubukwe.

Ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, kuwa Kabiri tariki 04 Kamena 2024 Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, yagiranye inama n'abahagarariye Amadini n'Amatorero akorera mu Rwanda. Inama yari igamije kubasobanurira aho imyiteguro y'amatora igeze, n'uruhare rwabo mu migendekere myiza yabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, yasobanuye birambuye uko amatora ateguye, abasaba gukangurira abayoboke kugira uruhare mu bikorwa bitegura amatora, birimo inyigisho z'uburere mboneragihugu ku matora, lisiti y'itora, gutegura ahatorerwa, no kuzitabira amatora.

NEC yaganiriye n'abanyamadini nyuma y'umunsi umwe ikoranye inama nyungurana bitekerezo n'abahagariye Imiryango itegamiye kuri Leta, baganira ku myiteguro y'amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Inama yateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) mu rwego rwo kumenyesha aba bafatanyabikorwa bibumbiye mu miryango itari iya Leta, uko amatora ateguwe n'aho imyiteguro igeze.

Ku wa 14 Kamena 2024; nyuma yo gusuzuma ibyangombwa ni bwo NEC izatangaza ku mugaragaro abemerewe kwiyamamariza gutorerwa iyi myanya yose.

Kuva ku wa 22 Kamena, Abakandida bemewe bazatangira kwiyamamaza ibikorwa bizagera ku wa 13 Nyaknga 2024.5.24. Hagati aho, ku wa 29 Kamena ni bwo hazatangazwa lisiti y’itora ntakuka.

Ku wa 14 Nyakanga, AbanyaRwanda batuye mu mahanga ni bwo bazatora mu gihe abari mu Rwanda bazatora ku wa 15 Nyakanga ku mwanya wa Perezida wa Repebulika n’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya Politiki cyangwa mu bakandida bigenga mu gihugu.

Ku wa 16 Nyakanga, ni bwo hazatorwa Abadepite 24 b’Abagore, babiri bahagarariye Urubyiruko ndetse n’undi Mudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Bitarenze ku wa 20 Nyakanga 2024, hazaba hatangajwe ibyavuye mu matora by’agateganyo mu gihe ibyavuye mu matora bya burundu bizamenyekana ku wa 27 Nyakanga.

NEC iherutse gutangaza ko muri uyu mwaka, AbanyaRwanda bangana na 9,500,000 nibo bemerewe gutora mu gihe muri abo 2,000,000 ari bwo bwa mbere bagiye gutora. Abarenga ibihimbi 53 baba hanze y'u Rwanda bamaze kwiyandikisha ku ilisiti y'itora.


Abanyamadini batanze ibitekerezo ku migendekere myiza y'amatora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND