Mu gihe hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ibidukikije, u Rwanda rurishimira ko rwageze ku ntego yo gutera amashyamba 30.4% by’ubuso bw’igihugu mu myaka 30 ishize.
Buri mwaka tariki 5 Kamena,
u Rwanda rwifatanya n’amahanga mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije
ku isi yose. Muri uyu mwaka, umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije uzizihirizwa mu Bwami
bwa Arabiya Sawudite, igihugu giherereye muri Aziya y’Iburengerazuba no mu
Burasirazuba bwo hagati.
Muri uyu mwaka, hari insanganyamatsiko ivuga ngo ‘Dusubiranye ubutaka bwangiritse, twongere ubudahangarwa turwanya ubutayu n’amapfa.’ Ku Rwanda ho hari umwihariko ukomeye, kuko uyu munsi urizihizwa hasigasirwa ibyagezweho mu myaka 30 ishize, ukaba urizihirizwa muri Intare Conference Arena.
Iyi ntego y’uyu mwaka,
ifitanye isano no gusubiranya ubutaka kandi buzira umuze, kwirinda ko ubutayu
bwakomeza kwaguka, no guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’amazi.
Uyu munsi washyizweho mu
mwaka w’1972, akaba ari imwe mu nzira yifashishwa mu gushishikariza isi yose
cyane cyane abafata ibyemezo, kwitabira ibikorwa bigamije kurengera ibidukikije
no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ku isi.
Uyu munsi, ubanzirizwa n'icyumweru cy'ibidukikije, uyu mwaka kikaba cyaratangiye kuwa Gatandatu tariki 25 Gicurasi. Iki cyumweru, cyahariwe kwita ku bidukikije hibandwa ku bikorwa bitandukanye bigamije gufata neza ubutaka no gusana ubwangiritse.
Ibi bikorwa byatangirijwe mu Muganda Rusange, byibanze cyane ku guca amaterasi mu guhangana n'isuri, kwimakaza ubuhinzi no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.
Mu gutangiza iki cyumweru ku mugaragaro, Minisitiri w'Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne D'Arc yashimangiye agaciro ko gukumira iyangirika ry'ubutaka ku mibereho y'abaturage n'ubukungu bw'igihugu.
Yavuze ko hakenewe imbaraga za buri wese mu gufata neza ubutaka no gusana ubwangiritse, anagaragaza ko iyo ubuhinzi bukozwe nabi, hagatemwa amashyamba, n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bitiza umurindi iyangirika ry'ubutaka.
Tariki 5 Kamena mu 2010, u
Rwanda rwakiriye umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije ku rwego rw’Isi. Aya, ni
mateka atazibagirana mu Rwanda, ubwo intumwa 150 zo mu bihugu byo ku isi
zifatanyaga n’u Rwanda muri uwo munsi, ibirori byakomatanijwe n’umunsi wo kwita
izina ingagi.
Kuri iyo tariki kandi, Perezida
wa Repubulika, Paul Kagame, yashyikirijwe igikombe ku rwego rw’isi kubera
uruhare yagize mu kubungabunga ibidukikije, yagihawe n’umuryango Energy Globe
Foundation.
Mu rwego rwo kwishimira
ibyagezweho, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REMA, Faustin Munyazikwiye, aherutse
kugira ati: "Mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije mu myaka 30
ishize,hakozwe byinshi mu rwego rwo gusubiranya ubutaka n'ibyanya byari byarangitse.
Muri uru rugendo abanyarwanda bagize uruhare rukomeye,barasabwa gukomeza
gusigasira ibyagezweho kdi urugendo ruracyakomeje."
Mu gihe u Rwanda rwizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije, Minisitiri Dr. Jeanne D'Arc avuga ko hatagize igikorwa mu guhagarika isuri, ubutayu bwaba burimo gusatira igihugu.
Yagize ati: "Buri mwaka u Rwanda rutakaza toni 27 z'ubutaka, ni ukuvuga hafi amakamyo 1,350,000 y'ubutaka isuri iba igiye kujugunya mu bindi bihugu. Ubu butaka bukaba bufite agaciro ka miliyari 810Frw."
Minisiteri y'Ibidukikije ibidukikije igaragaza ko kuva 1956
kugera mu 1996 u Rwanda rwatakaje 65% y’ubuso bw’amashyamba. Ni mu gihe mu myaka 30 ishize
u Rwanda rwageze ku ntego yo gutera amashyamba ku kigero cya 30.4% by’ubuso bw’igihugu.
TANGA IGITECYEREZO