RFL
Kigali

Abanyamahoteli bashimangira ko harebwa ubushobozi bw'ibitsina byombi mu gutanga akazi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/06/2024 8:56
0


Abafite amahoteli mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba bahamya ko mu rwego rwo kubahiriza uburinganire mu bakozi bakoresha, iyo batanga akazi bashingira ku bumenyi n’ubushobozi bw’umuntu badashingira ku gitsina runaka cyangwa ku yindi mitekerereze runaka.



Muri iki cyumweru kiri kugana ku musozo, ubukangurambaga ku mabwiriza y'ubuziranenge ajyanye no kwimakaza uburinganire mu bikorwa by'inzego zitandukanye zaba iza Leta, iz'abikorera ndetse n'iz’imiryango itari iya Leta, bwakorewe no mu mahoteli arimo Mantis Epic Hotel yo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse na Hotel Mater Boni Consilii y'Abihayimana iherereye mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Huye.

Guteza imbere uburinganire mu bikorwa bya hoteli ndetse no ku baturage bagerwaho nabyo, ni ikintu cy'ingenzi Hotel Mantis Epic ishyira imbere kandi bikomeje gutanga umusaruro ugaragara hashimangirwa icyerekezo cya Leta cy'iterambere kuri bose.

Mu guteza imbere uburinganire mu bikorwa bya hoteli hazamo no gutinyura abakobwa n'abahungu imirimo ubusanzwe bamwe batekereza ko yagenewe igitsina runaka nko gusasa, aho hari abibwira ko bikorwa n'abagore n'abakobwa gusa. Muri Mantis Epic Hotel ho harebwa ubushobozi gusa.

Joan Mugwiza uri mu buyobozi bukuru bw'iyi Hoteli, avuga ko muri buri shami haba harimo abagabo n'abagore ndetse n'inkumi n'abasore bahuza imbaraga n'ibitekerezo mu rwego rwo guteza imbere Mantis Epic Hotel.

Ati: "Twese turuzuzanya, haba mu buyobozi, n'ahandi hose no mu gikoni usanga nta muntu urimo kubangamira mugenzi we cyangwa se ngo amwumvishe ko atabishoboye kandi twese turabizi ko abagore n'abagabo bashoboye. Uko gufashanya bituma akazi koroha kandi kakihuta."

Mugwiza ashimangira ko muri iyi hoteli nta myumvire idahwitse yo kumva ko imirimo imwe igenewe bamwe itagenewe abandi iharangwa, atanga urugero mu ishami ryo gutunganya ibyumba no gusasa, agaragaza ko abasore babarizwa muri iri shami aribo bihariye umubare munini mu gihe usanga hari abavuga ko nta musore cyangwa umugabo ukwiye gusasa umukobwa ahari.

Yagize ati: "Hano rero muri Epic Hotel abahungu barasasa, ntabwo hari imyumvire yo kumva ko batabibasha, hano barabikora kandi neza cyane."

Ni mu gihe umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Hotel Mater Boni Consilii iherereye mu Karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo, Forongo Janvier, avuga ko nubwo muri iyi hoteli hakigaragara ubuke bw'ab'igitsina gabo mu mirimo irimo gusasa n'indi isanzwe imenyerewe nk'igenewe abagore n'abakobwa, iyo batanga akazi bashingira ku bushobozi bwa buri wese.

Ati "Turifuza ko buri shami abakozi baba bangana, kubera ko icyo twebwe dushingiraho ni umuntu ukora akazi neza.

 Umuntu ntakwiye kwitinya avuga ngo ndi umudamu cyangwa ndi umugabo, ngo sinkwiye kujya gusasa, gusasa ni umwuga, gutegura icyumba ni umwuga, guteka ni umwuga, gutanga serivisi nziza inoze ntabwo birebera ku gitsina cy'umuntu ahubwo birebera ku bushobozi n'uko wumva uha agaciro ako kazi urimo gukora."

Aba byanyamahoteli bose bahamya ko bakora ibishoboka byose ngo bashyigikire byumwihariko ab'igitsina gore mu bihe bibagora bijyanye n'imiterere y'imibiri yabo, harimo ibihe by'imihango, gutwita, konsa n'ibindi, baborohereza mu kazi, babaha ikiruhuko bakwiye ari nako babitaho mu buryo bwose.

Umuyobozi w’Ishami ritanga ibirango by’Ubuziranenge muri RSB, Bajeneza Jean Pierre avuga ko gutegura ibwiriza ry’uburinganire byakozwe mu guha abikorera ku giti cyabo kubona aho bahera bashyira mu bikorwa iri hame. 

Umuhuzabikorwa wa gahunda y’imiyoborere idaheza mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), Kirenga Clement yavuze ko nta mirimo yagenewe ab’igitsina runaka kuko buri wese ashobora kwiga imirimo yose akayikora kandi akayishobora.

Yagize ati: “Mu buringanire cyangwa kuba uri igitsina gabo cyangwa igitsina gore, rimwe na rimwe ntaho biba bihuriye n’inshingano ushobora kwiga ukazimenya kubera ko wazize cyangwa se uzishyira mu bikorwa. Gusasa rero, ntabwo byagenewe umugore ni umuco, ni imigenzereze ikubwira ko umugore ariwe usasa, ariko n’umugabo ashashe ntabwo byamukuraho kuba umugabo kuko ubugabo bivuze ikindi.”

Ishyirwaho ry'aya mabwiriza y'ubuziranenge ya mbere ashyizweho muri Afurika muri uru rwego rwitezweho kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere uburinganire no gufasha abayashyira mu bikorwa guhabwa ikirango cy'ubuziranenge kibafasha kongerera agaciro ibyo bakora no kurushaho kugirirwa icyizere nk'umukoresha ushyigikira ihame ry'uburinganire.


Forongo Janvier ni umuyobozi w'ibikorwa muri Hotel Mater Boni Consilii

Joan Mugwiza ari mu buyobozi bwa Mantis Epic Hotel

Umuyobozi w'Ishami ritanga ibirango by'ubuziranenge muri RSB, Bajeneza Jean Pierre

Kirenga Clement ni umuhuzabikorwa wa gahunda y'imiyoborere idaheza muri UNDP   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND