Kuri uyu wa Kane tariki 30 gicurasi 2024, Nibwo umugabo witwa Twagirayezu Berthe utuye mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma, yaje gutanga Kandidatire ye ku mwanya w'Umudepite wigenga kuri Komisiyo y'amatora basanga atujuje ibisabwa, bamubwira ko naramuka abibonye yabizana bakabyakira agorwa no kubura itike imusubiza aho atuye.
Mu byangombwa yari yazanye harimo lisite iriho abantu
bamusinyiye mu turere dutatu , Kamonyi,
Nyarugenge na Gasabo., akaba avuga yasinyiwe n'abantu 200, mubindi
byangombwa byose bisigaye nta nakimwe yari afite aho yavuze ko imbogamizi
yagize ari igihe gito Komisiyo y'amatora yabahaye ariyo mpamvu atabashije
kuzuza ibyo yasabwaga.
Twagirayezu mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru
Rubanda, yavuze ko atewe ipfunwe
n'ukuntu ari butunguke iwabo aho atuye adatanze kandidature ye kubera ko
ituzuye.
Yagize ati" Naje kuri Komisiyo y'amatora nzanye
kandidature yange ku mwanya w'Umudepite wigenga ariko ibyangombwa byange ntabwo
byuzuye, ubu mfite ipfunwe ryukuntu abaturage bari buze kumenya ko ntatanze
kandidature yange".
Bitewe nuko uyu Twagirayezu Berthe yari amaze hafi isaha
irenga ahagaze kumuhanda, Umunyamakuru yaje ku mubaza icyo agiye gukora na
cyane ko uyu munsi ariwo wanyuma wo gutanga Kandidatire maze avuga ko
ntacyo yakora bitewe nuko yabuze tike
imusubiza aho atuye ahubwo agiye kugenda akarara muri bene wabo mu Murenge wa
Gatsata kugirango aruhuke.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024 nibwo Komisiyo
y'amatora iri busoze igikorwa cyo kwakira abifuza kuba abakandida haba ku
mwanya w'Umukuru w'igihugu, ibyiciro byihariye ndetse no ku mwanya w'umudepite
wigenga
.
TANGA IGITECYEREZO