RFL
Kigali

Umunyarwanda Vincent Mackay yasizwe amavuta anahabwa ubuhanuzi na Prophet Uebert Angel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/05/2024 10:07
0


Prophet Uebert Angel yavuze amagambo akomeye ku Munyarwanda Vincent Mackay ukorera ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu myaka ine ishize, anamusiga amavuta kugira ngo akomeze yaguke muri urwo rugendo.



Prophet Uebert Angel ni umuvugabutumwa ufite izina rikomeye muri Afurika, aho abarizwa mu Itorero yashinze yise “Spirit Embassy” rikorera mu Bwongereza. Uyu rwiyemezamirimo ubifatanya no kubwiriza, afite ubwenegihugu bwa Zimbabwe n’u Bwongereza.

Prophet Uebert Angel wanakoreshaga amazina ya Uebert Angel Mudzanire ni Ambasaderi uhagarariye Zimbabwe mu bihugu 85 byo ku Mugabane w’u Burayi na Amerika.

Izina ry’ubuhanuzi yitwa ni Prophet Angel, ndetse itorero rye rya GoodNews Church (Spirit Embassy) rifite amashami 75 mu bihugu bitandukanye ku Isi. Afite amashene ya Televiziyo atandukanye arimo Miracle TV, GoodNews TV na Wow TV, yibanda ku nyigisho zo gukiza, ubuhanuzi n’izindi.

Yananditse ibitabo birimo “How to Hear the Voice of God”, “Defeating The Demon of Poverty” n’inyandiko za buri munsi anyuza muri “The GoodNews Daily”, yandika afatanyije n’umugore we Bebe Angel.

Prophet Uebert Angel yize mu Bwongereza ndetse afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kwihangira imirimo “Entrepreneurship’’ yakuye muri Edinburgh University (Napier), impamyabumenyi mu bijyanye n’Ubukungu n’Imari [Business and Finance] yo muri Salford University n’indi ijyanye n’Uburezi yakuye muri Bolton University.

Prophet Vincent Mackay ubarizwa muri Amerika ni umwe mu babyajwe ubutumwa bwiza na Prophet Uebert Angel. Uyu Munyarwanda afite Umuryango w’Ivugabutumwa witwa “Prayer Warriors Global”, uri kwaguka cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa 26 Gicurasi 2024, Prophet Vincent Mackay wari muri Zimbabwe yasutsweho amavuta ndetse anahabwa ubuhanuzi bwo kurushaho kwaguka. Ubwo yarimo atanga ubuhanuzi, Prophet Uebert Angel, yahamagaye Vincent Mackay amubwira amagambo meza yo kumukomeza.

Yagize ati “Imana izakuzamura ku rundi rwego. Amahanga azaza kumva ubumenyi buva mu kanwa kawe. Nabonye impinduka mu biganza byawe ndetse n’ikirere cy’ubuhanuzi bwinshi. Muri Amerika bagiye kukumenya no kukumva. Aguka birenze ikigero watekerezaga.’’

Prophet Uebert Angel yabwiye Vincent Mackay ko Imana yamuhaye imbaraga zidasanzwe zizatuma arushaho kwaguka mu byo akora byose, akagira imbaraga zo gukiza indwara no gutangaza amahoro ku mahanga binyuze mu ivugabutumwa rye.

Prophet Vincent Mackay yavuze ko Prophet Uebert Angel amufata nk’umubyeyi we mu buryo bw’umwuka ndetse ko gusigwa amavuta na we ari ingenzi mu rugendo rwe rugana ku butsinzi.

Yagize ati “Umubyeyi w’ukuri ntaha umwana we mu by’umwuka uburere mu by’umwuka ahubwo anamwigisha inzira y’ukuri akwiye kunyuramo. Nkomeje kwigira ku w’ingenzi mu buzima bwanjye.’’

Prophet Vincent Mackay afite Umuryango w’Ivugabutumwa yise “Prayer Warriors Global’’, wubakiye ku ijambo riri muri Luka 1.37 rigira riti “kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere’’ rigamije kwigisha abantu kugira ngo bahindure amahanga.

Prayer Warriors Global imaze imyaka ine, ikorera muri Leta zitandukanye muri Amerika, Afurika, u Burayi na Amerika y’Amajyaruguru.

Prophet Vincent Mackay asanzwe ategura ibiterane bigari ndetse mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2023, yateguye icyo yise “Purpose Conference” cyabereye i Dallas muri Texas. Cyitabiriwe n’abavugabutumwa bakomeye cyane muri Amerika barimo David Diga Hernandez.


Umunyarwanda Vincent Mackay yatuweho amagambo y’ubuhanuzi na Prophet Uebert Angel


Prophet Vincent Mackay yatuweho amagambo y’umumaro na Prophet Uebert Angel


Umuvugabutumwa David Diga Hernandez yabwirije mu gitaramo "Purpose Conference"


Igiterane Purpose Conference cyahembuye imitima ya benshi

REBA HANO UBWO PROPHET UEBERT ANGEL YAHANURIRAGA VINCENT MACKAY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND