Iminsi iragenda ivaho umwe ngo Doctall, Seth, Rufendeke n’abandi bataramire abakunzi b’urwenya mu iserukiramuco rikomeye 'Iwacu Summer Comedy Festival'.
Imyiteguro y’iserukiramuco rya Iwacu Summer Comedy igeze
kure. Ndetse ku wa 04 Kamena 2024 ni bwo rizatangizwa ku mugaragaro i Rubavu.
Nyuma ku wa 07 Kamena 2024 rizakomeza ribere muri Bus(Bisi) aho
rizagera mu bice bitandukanye.
Ku wa 09 Kamena 2024 abakunzi b’urwenya bazahurire mu
gitaramo mbaturamugabo kizabera i Gikondo muri Expo Ground.
Doctall Kingsley [Ntakirutimana] ari mu batumiwe biteganijwe
ko azagera mu Rwanda ku wa 07 Kamena.
Impamvu yo kongera kumutumira mu gihe yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu bihe bitari ibya kure ikaba ari ubusabe bw’abanyarwanda bakunda urwenya.Hakanazamo igikundiro uyu musore akomeje kwigwizaho ku Mugabane wa Afurika yose.
Tike zikaba zikomeje kugurwa ku bwinshi hifashishijwe
urubuga rwa www.iwacucomedy.com;
Kwinjira biri mu byiciro bitandukanye abantu 8 bashaka
kuba bari hamwe bazishyura ibihumbi 200Frw bakazategurirwa ibyicaro byihariye
biherekejwe n’icupa rya Jameson.
Mu yindi myanya y’icyubahiro ku muntu azaba ari ibihumbi
30Frw, ahakurikiyeho ibihumbi 20Frw hakaza ah’ibihumbi 10Frw n’ibihumbi 5Frw.
Urutonde rw’abanyarwenya bazataramira abazitabira harimo
Doctall Kingsley, Seth Seka, Joshua Joseph, Fred Rufendeke, Prince na Mushumba.
TANGA IGITECYEREZO