RFL
Kigali

"Remind me" - Indirimbo ya See Muzik y’ubugingo bwuzuye kwizera, gushimira no kwitekerezaho-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:28/05/2024 14:58
0


"Unyibutse" ni indirimbo nshya ya SEE Muzik yashibutse ku nkuru mpamo, yitsa ku rugendo rwo kwizera no gushimira Imana. Ivuga ku ibihe twanyuzemo twibagiwe, akamaro ko kwibuka aho twavuye n’urukundo rw'Imana rwatuyoboye.



Patrick Cyuzuzo uzwi nka SEE Muzik ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba ahuza injyana zitandukanye nka R&B, Pop, gospel na Afro-Soul. Afite umwihariko wo kuririmba mu rurimi rw'Icyongereza ruvugwa n'abantu bagera kuri Miliyari imwe n'igice ku Isi.

SEE Muzik ni izina ryakomotse ku burwayi bukomeye bw’amaso yahuye nabwo ubwo yabwirwaga na muganga ko bishobora kuzamuviramo kutongera kubona burundu, ariko ntibyamuca intege ahubwo akomeza kwiringira no kwizera ko Imana imufiteho umugambi mugari.

SEE Muzik avuga ko yibanda ku kuririmba mu rurimi rw’icyongereza kugira ngo ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze burenge imbibi z’u Rwanda. Mu mwaka wa 2016 ni bwo yasohoye indirimbo ye ya mbere, kuri ubu zikaba zimaze kugera kuri 6.

Intego ye ni uguhindura urubyiruko rutarakira agakiza, cyane ko ari rwo ruhura no guhangayika n’agahinda gakabije kuruta ibindi byiciro byose. Yifuza kuzabona urubyiruko rwakira agakiza, rukira ibikomere kandi rufite icyizere cy’ahazaza rubikesha umuziki we.

Binyuze muri iyi ndirimbo ye nshya yise "Remind me" [Unyibutse], See Muzik agendeye ku buhamya bwayo arasaba buri muntu ko yayigira isengesho ku giti cye, agahora yibuka urukundo rw'Imana no kubaho kwayo, kabone nubwo gusubizwa n’ubwibone byatambamira umucyo.

Igitekerezo cya "Remind me" cyaturutse ku ndirimbo ya kera, "Mana nubona ntangiye kubyibagirwa, Mana uzanyibutse," cyaje ubwo See Muzik yari arimo gusenga mu cyumba cye ku ya 22 Mutarama 2022, yibuka uburyo byoroshye kwibagirwa urugendo rwacu no gutakaza icyerekezo cy’ubuzima.

Aka gace gato yahise agashyira ku rubuga rwa Tiktok, n’ubwo atari aziko kazashibukamo indirimbo ye bwite. Amaherezo biganisha ku guhanga iyi ndirimbo.

Mu kiganiro na InyaRwanda, See Muzik yagize ati "Nkurikije inkuru yanjye bwite, "Remind Me" yerekana uburyo twibagirwa byoroshye imigisha twabonye n’amasengesho yacu amaze gusubizwa.

Ni indirimbo ihuje inkuru n’Abisiraheli aho mu gitabo cyo Kuva 16: 2-3, havuga ukuntu bicujije kuva muri Egiputa ubwo Imana yabarokoraga mu buryo bw'igitangaza. Nk'uko baca umugani mu Kinyarwanda ngo; "Utazi iyo ava, ntamenya iyo ajya," uyu mugani ushimangira akamaro ko kwibuka amateka yacu kugirango duhe umurongo icyerekezo cyacu."

Avuga ko "Remind me" irenze indirimbo; ikaba isengesho ryo "kuzirikana ahahise hacu n’ibyiza by’Imana, bidutera imbaraga zo kubaho turi maso dukurikije umuhamagaro wayo. Ivuga ku kubatwa n’ibyaha ndetse no gusubira inyuma. Inadusaba kwibuka igitambo cya Kristo kandi tugashishikazwa n'urukundo rwe no gukurikiza ubuzima bwubaha Imana".

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi na Bdim, 'Mixing and Mastering' bikorwa na T Van, naho amashusho afatwa ndetse atunganywa na Enock Zera. Itsinda rya SEE Muzik rigari ryamushyigikiye mu miririmbire ni, The seers, Mok Vybz, Ntuzeeh, hamwe n’abakinnyi ari bo Abijuru Honorine (Mama) na Shyaka Javin (Umwana).

"Remind me" yasohotse kuwa 25 Gicurasi 2024. Ubu iraboneka k’umuyoboro wa YouTube "See Muzik" kandi vuba izaboneka ku mbuga zitandukanye za muzika.

Binyuze mu ndirimbo "Unyibutse," See Muzik yizeye ko benshi bazafashwa n’iyi ndirimbo, akanabashishikariza kuguma mu nzira ikwiye kandi bagakomeza kuzirikana urugendo rwabo rw’ubuzima. Iyi ndirimbo kandi yizeye ko nawe izamubera urumuri mu rugendo rwe rw’umuziki no mu buzima busanzwe.

See Muzik aragukangurira kumva, gutekereza, no gufashwa na "Remind Me." Ndabashimira inkunga yanyu yo kwifatanya nanjye muri uru rugendo rwa muzika.


See Muzik yongeye gukora mu nganzo



See Muzik arasaba abantu bose ko iyi ndirimbo ye nshya yababera isengesho

REBA INDIRIMBO NSHYA "REMIND ME" YA SEE MUZIK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND