Nyuma y’imyaka 2 icyamamare muri Sinema, Jason Momoa, atandukanye n’umugore we, kuri ubu yasubiye mu rukundo n’undi mukinnyi wa filime witwa Adria Arjona.
Nyuma y’uko mu 2022 Joseph Jason Namakaeha Momoa[Jason Momoa] na Lisa Bonet wari umugore we bafashe umwanzuro wo gutandukana; Momoa yongeye gusubira mu rukundo na Adria Arjona.
Jason Momoa benshi bita 'Aquaman' kubera filime yitwa gutya amaze gukina ibice 2, yakunzwe kandi muri 'Game of Thrones', 'Justice League' n'izindi. Yabonye umukunzi mushya witwa Adria Arjona nawe ukina filime ukomoka muri Puerto Rican. Adria azwi muri 'Morbius'. '6 Underground' n'izindi.
Jason Momoa aherutse gutandukana na Lisa Bonet wari umugore
Nyuma y'iminsi bivugwa ko Momoa w'imyaka 44 na Adria w'imyaka 32 bari mu rukundo, kuri ubu nabo babyemeje babishyira ku mugaragaro mu mafoto bashyize ku mbuga nkoranyambaga bemeza ko bakundana nubwo batigeze bavuga igihe umubano wabo watangiye.
Jason Momoa aryohewe n'ubuzima n'umukunzi we mushya Adria Arjona
Aba bombi bemeje iby'urukundo rwabo nyuma y'iminsi bihwihwiswa
Momoa asanzwe afite abana babiri yabyaranye na Lisa Bonet batandukanye. Bafitanye umuhungu witwa Nakoa-Wolf Manakauapo Namakaeha Momoa w’imyaka 15 ndetse n’umukobwa we witwa Lola Iolani Momoa.
TANGA IGITECYEREZO