RFL
Kigali

Barore Cléophas uyobora RBA yahawe impamyabushobozi ahize abandi biganaga muri Tewolojiya

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:25/05/2024 20:03
0


Barore Cléophas uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) ari mu banyeshuri 413 bahawe impamyabushobozi n’Ishuri Rikuru rya East African Christian Academy (EACC), aho yabaye uwa mbere mu Ishami ry’Ibijyanye n’Iyobokamana.



Kuri uyu wa 24 Gicurasi, ni bwo umuhango wo gutanga izi mpamyabushobozi ku nshuro ya kabiri wabereye ku cyicaro cy’iri shuri i Masaka. Mu bandi bahawe impamyabumenyi muri EACC harimo n’umuyobozi wa Radiyo Inkoramutima, Niyifasha Didas wahawe A0 muri Tewolojiya.

Pastor Barore wahise abandi biganaga muri Tewolojiya, yahawe impamyabushobozi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, atangaza ko yishimiye kuba we na bagenzi be bagiye gukora ivugabutumwa rya kinyamwuga nyuma y’uko babishishikarijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere. Barore kandi yashishikarije abandi biyumvamo umuhamagaro w’ivugabutumwa kwiga Tewolojiya.

Mu butumwa bwe yagize ati: “Turakangurira n’abandi bose bumva bafite akayihayiho ko kwiga ariko bagahura n’imyumvire ivuga ko kwiga ‘Théologie’ bigusha, ariko si byo. Kwiga Théologie ntibibuza umwuka w’Imana gukora, ubitekereza gutyo azaze arebe cyangwa se anaturebereho. Tugiye gukorera aho dusanzwe dukorera Umurimo w’Imana kandi tuzakorana umutima wacu, ubwenge n’amaboko kinyamwuga kugira ngo duhindure Abanyarwanda ariko tubahindurire kwinjira mu Bwami bw’Imana."

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa EACC, Dr Musafiri Malimba Papias yavuze ko aba bahawe impamyabushobozi bitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu gukora ivugabutumwa mu buryo bwa kinyamwuga ndetse n’abazakora mu marerero bakaba bazakora babifiteho ubumenyi, bahereye ku marerero Itorero rya Angilikani rifite mu gihugu.

Iri shuri Rikuru ry’Abangilikani ryatanze impamyabushobozi z’Icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) ndetse n’iz’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu mashami ya Théologie, ndetse no mu Ishami ry’Uburezi bwo mu marerero no mu mashuri y’incuke.


Ishuri Rikuru rya EACC ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 413 basoje mu mashami atandukanye


Pastor Cleophas Barori yishimiye ko we na bagenzi be bagiye gukora ivugabutumwa mu buryo bwa kinyamwuga 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND