RFL
Kigali

Inganzo ifutse ya Jeanne Dufashwanayo, umuganga w'umuramyi wigira byinshi kuri Vumiliya-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:25/05/2024 18:19
2


Umuhanzikazi Jeanne Dufashwanayo ubarizwa mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, agakunda cyane umuhanzikazi Vumiliya Mfitimana, yashyize hanze indirimbo nshya "Ni Kenshi" y'ubutumwa bwo kwihana no kugarukira Imana.



Jeanne Dufashwanayo avura abantu indwara z'umubiri na cyane ko ari umuganga w'umwuga, akanahumuriza imitima ya benshi akoresheje ijambo ry'Imana mu buryo bw'indirimbo zisingiza Imana. Ni mushya mu muziki wo kuramya Imana dore ko yatangiye gushyira hanze indirimbo ze bwite mu mwaka wa 2021.

Atuye mu Karere ka Nyabihu ku bw'inshingano. Mu buzima busanzwe akora kwa muganga mu kigo nderabuzima kimwe mu byo mu Karere ka Nyabihu, muri serivisi yo gupima ibizamini (Laboratoire). Ati "Kuririmba nabitangiye kera ariko gukora indirimbo muri studio byatangiye mu 2021. Kugeza ubu mfite Audio (lyrics) 10 na Video ebyiri".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Jeanne Dufashwanayo yavuze ko indirimbo ye nshya yitwa "Ni kenshi" irimo ubutumwa bw'uko ari kenshi "nagiye nihakana Kristo mu bikorwa no mu byo navugaga ariko ko ubungubu ngarutse kugira ngo ngirwe mushya".

Avuga ko ari "ubutumwa bwo kwihana no kugarukira Imana. N'undi waba yatsinzwe na we ibasha kumufasha kugarukira Imana". Yavuze ko "abahanzi mfatiraho urugero ni bamwe na bamwe, ariko umwe muri bo ni Vumiliya Mfitimana". Abandi ni nka Yvonne Uwase, Phanuel Bigirimana, Mammi Espé na Liliane Kabaganza.

Vumilia Mfitimana ufatirwaho icyitegererezo na Jeanne Dufashwanayo, ni umuhanzikazi ukunzwe cyane by'umwihariko mu Badivantiste b'Umunsi wa Karindwi abarizwamo. Akunzwe mu ndirimbo "Nyigisha" imaze kurebwa na Miliyoni 1.3 kuri Youtube, "Amahoro", "Bya bindi", "Na nubu", "Ibaga nta kinya" n'izindi zatumbagije izina rye.

Jeanne Dufashwanayo yerekanye ko inganzo ye ifutse ugendeye ku butumwa butinywa na benshi ari kubwira abatuye Isi nk'umwihariko we. Benshi mu baramyi n'abavugabutumwa usanga babwiriza gusa ku mashimwe n'ibitangaza ariko bagatinya kuvuga ububi bw'icyaha. Jeanne we yikije ku butumwa bwo kwihana no kugarukira Imana.


Jeanne Dufashwanayo amaze imyaka 3 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana


Jeanne avuga ko afatira icyitegererezo kur Vumiliya Mfitimana


Ari mu bahanzi bacye bafata ikaramu bakandika indirimbo ku kwihana no kugarukira Imana


Jeanne Dufashwanayo afatanya umuziki n'umwuga w'umuganga akorera muri Nyabihu

REBA INDIRIMBO NSHYA "NI KENSHI" YA JEANNE DUFASHWANAYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Boniface BARANYERETSE 2 months ago
    Imana nyiricyubahiro ikomeze imwongere imbaraga n'ubwenge kandi inganzo ye ikomeze ijye mbere rwose
  • Christella Mushimiyimana 1 month ago
    Jeanne yafashe icyemezo cyiz ark Kandi cyitoroshye kuko biramusaba imbaraga z'umubiri ndetse nizumutima gs azakomere knd uko byamera kose umuhatiwe ntuzaba uwubusa kumwami. Uwiteka amube hafi, amuhire,amukomeze knd amuhe amahoro mw'Izina rya yesu Amen.





Inyarwanda BACKGROUND