Hatangajwe byinshi ku myitwarire y’abagana mu bwongero bakarangwa n’ibikorwa bidakwiye gukorerwa mu bwiherero bamwe bakisanga barya umwanda wabavuye mu mubiri batabizi.
Kurya umwanda wo mu bwiherero ni ikintu cyatangaza
buri wese ucyumva, abagira isesemi bakaruka, mu gihe abandi batekereza bavuga
ko bidashoboka ko umuntu muzima yarya 'amazirantoki'.
Bimenyerewe ko abana bato bashobora kurya imyanda
bitumye 'amazirantoki' bitewe n'uko ari bato batazi gutandukanya ibiryo n’imyanda. Ubushakashatsi
bwakorewe muri Amerika bwagaragaje ko abantu benshi ku Isi barya
amazirantoki batabizi.
Benshi bajya mu bwiherero bakituma
bakihanaguza ibyabugenewe “Toilet Paper”, bagakora ku myanda ibavuyemo batabizi, bagahita bakoza intoki zabo ku mwenda w’imbere bambara bakisohokera
bumva bisukuye.
Izi ntoki zakoze ku mazirantoki zikora ahantu
hatandukanye nko kuri telefoni, mudasobwa n’ibindi bikoresho, mu gihe bamwe bakomeza
kwikora ku bice byabo by’umubiri birimo umunwa, amaso n'amazuru.
Abakobwa bo bakunze kwikora ku munwa bisiga
ibirungo bibarimbisha bagasa neza, nyamara bakoresheje izo ntoki zakoze mu
myanda, ndetse ibyo bisize hari ubwo bisanga babirigase bakarya 'amazirantoki' batabizi.
Uyu mwanda uva mu musarani ukunze gusangwamo ama
virusi menshi atandukanye, ama bagiteri cyangwa parasite bishobora gutera
indwara ziterwa n’umwanda zirimo impiswi n’izindi.
Byatumye hatekerezwa no ku isuku y’ababyeyi cyangwa
abantu basukura imyanya y’ibanga y’abana ariko nyuma bagakaraba basa n’abikiza
bityo ya myanda yose ikabagumaho.
Uretse amazirantoki, imyanda y'inyamaswa zikunze kororerwa hafi y’abantu zirimo injangwe, inka, imbwa, ihene, inkoko, ingurube n’ibindi, bitera ingaruka mbi ku bantu bayegera cyangwa bakayikoramo.
Iyi myanda y’inyamaswa
ibamo bagiteri yitwa Salmonella ndetse ikaba no mu mara y’umuntu igasohokana n’amazirantoki.
Kutisukura intoki igihe wamaze kwikiranura n’ubwiherero biganisha ku kwandura
indwara ziterwa nayo.
Umuntu umwe ashobora kwanduza imbaga y'abantu binyuze mu guhererakanya ibikoresho by’isuku mu bwiherero, guhererekanya
terefoni n’ibindi izi ntoki zakozeho zidakarabye, uwikoze ku munwa akaba
arabiriye.
Iyi bagiteri ishobora guhita itera indwara zihuta
kwandura zirimo impiswi, hakazamo kuruka, umuriro n’izindi.
Iyi myanda itera umubiri ama infections “Infegisiyo”
zitandukanye zibangamira imikorere y’ubwonko, urutirigongo, ubuzima bw’amaso n’izindi
ngingo zikabigenderamo zifatwa.
Ibi bigaruka no ku bamara kwihagarika cyane cyane
igitsinagano inkari zikaba zabatonyangira mu ntoki ariko ntibabimenye
bagakomeza kwikora ku ruhu kandi rugira utwobo dushobora kwinjiza imyanda
byihuse.
Bitewe nuko byagaragaye ko benshi bakunze kwikora mu kanwa cyangwa ku munwa, abandi barya inzara, barya imyanda bakuye mu bwiherero batabizi, bakawusiga no kuma telefoni bakawurya igihe kirekire bawusubira.
Ibigo bitanga ubujyanama ku isuku bivuga ko mu bwiherero umuntu akwiriye kujyamo atiruka ndetse akajyamo mbere yo gukubwa kugira ngo abanze akore isuku ihagije aho agiye kwituma no kwihagarika.
Mu gihe usoje, uba ukwiye kwisukuza
impapuro zabugenewe zikoreshwa mu musarani, biherekejwe no koga imyanya y’ibanga ukoresheje amazi meza n'isabune ndetse na nyuma ukihanaguza agasume cyangwa agatambaro gasukuye neza.
Medical News Today
TANGA IGITECYEREZO