Abantu benshi babaho bababaye mu buzima bwabo bw’ibigaragu bitewe nuko babwirwa ko nta byishimo bateze batarashinga ingo, abandi bagashukwa n'ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga z’abandi bakifuza ubuzima bw’abandi bantu.
Abakiri mu buzima bw'ingaragu bamwe bakunze kwita inkunda rubyino kubera amaraso ya gisore, bakenera ibyishimo na mbere yo gushinga ingo zabo.
Inkuru
dukesha GlobalEnglishEditing yatangaje ibintu byatuma umuntu yishimira ubuzima
bwo kuba akiri ingaragu inyomoza bamwe bemeza ko ibyishimo biva mu gushyingirwa gusa:
1.
Kwigereranya
n’ibyishimo by’abashatse
Abantu benshi bashishikazwa no kureba imbuga nkoranyambaza z’abandi bashinze urugo, bakabona amashusho yabo bishimye, bikabatera kumva baracikanwe.
Iyo watangiye
kumva amabwire avuga ko uzishima washyingiwe, cyangwa ko kuba ingaragu
byirukana ibyishimo, bituma wumva wifuje ubuzima bwabo kandi igihe kitaragera.
Abashatse
kandi bakunze kugira ingeso yo kubwira abakiri bato ko bacikanwe bakwiye gushaka
abagore cyangwa abagabo kugira ngo bishime, nyamara bakirengagiza ko hari
abaririra mu ngo.
2.
Guhangayikishwa
n'uwo muzabana
Batangaza
ko abantu benshi bicwa no guhangayikishwa n’ahazaza kandi batazi icyo hahatse.
Abasore n’inkumi bakunze guhuga mu ntekerezo iyo bageze ku gutekereza ahazaza
habo n’abazabakomokaho bakaba batakaza ibyishimo byabo bitewe no guhangayikira
ibyo badahita babonera umwanzuro.
3.
Kwirengagiza
kwiyitaho
Kwiyitaho
no kumenya igikwiriye umubiri n’intekerezo byawe, ni bimwe mu bituma wikunda
ugahorana umunezero.
Igihe cyose umuntu ahora agendana n’ibigezweho,
agahorana umucyo ku mubiri no ku mutima bimuzanira ibyishimo mu mutima.
Ubugaragu
ni kimwe mu bice by’ubuzima bikorana no gusa neza ndetse no kwiyitaho mu buryo
buhoraho.
4.
Kwirengangiza
inkundo zakubabaje
Abantu benshi bakiri mu bugaragu batindana ibikomere by’inkundo babayemo bakazikomerekeramo bityo kongera gukunda bikabagora.
Iyo wirengagije
ibyakubabaje ugatinda ku byagushimishije birakorohera gutekereza ibyiza no
kujya mu rundi rukundo byoroshye.
Igihe
umuntu abangamirwa n’ahashize biramuvuna kunezerwa bikamutera kwibaza niba
ahazaza ashobora kwishima, yagendera ku bibi yabonye akaba yatakaza icizere.
Igihe
wifuza kwishima mu bihe byo kuba ukiri ingaragu, irengagize ibibi n’inkundo mbi
wanyuzemo ureme ibihe byiza biryoshye.
5.
Kwishingikiriza ku byishimo by’abandi
Kwishingikiriza ku byishimo by’abandi bisa no kutamenya icyo ushaka, kuko nta wundi waguha ibyishimo wowe ubwawe utishimye cyangwa utabikeneye.
Kwishingikiriza ku byishimo byabo birimo kubanezeza ufata imyanzuro bashaka wowe utayishaka nta nicyo ikumariye, nibindi nk’ibyo.
Iki kinyamakuru kivuga ko umuntu wifuza kwishima atarindiriye kubanza gushing urugo cyangwa kugengwa n’uwo ari we wese, akwiriye gukora ibimushimishije bitamwangiriza ahazaza he n’ubuzima.
Ibyishimo bishobora kuza mu mutima w’umuntu wese ubihisemo hatagendewe ku kuba ari ingaragu, yarashatse, akize, akenney cyangwa izindi mpamvu.
TANGA IGITECYEREZO