RURA
Kigali

Iki ni igihe cyo gukorera Imana nta kujenjeka - Umutesi Neema ugarukanye indirimbo ‘Ndashinganye’

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:24/05/2024 11:43
1


Umuhuzanzikazi Umutesi Neema wari umaze imyaka 3 atagaragara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ubu agarukanye intumbero idasanzwe yo gukorera Imana nta kujenjeka.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024 ni bwo uyu muhanzikazi ubarizwa muri Grace Room Ministries kwa Pastor Julienne Kabanda yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yitwa ‘Ndashinganye.’

Aganira na InyaRwanda, Umutesi Neema yavuze ko iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bose bari guca mu bibazo bikomeye nka 'depression', kubura urubyaro, intambara z’urushako rubi, gutinda gushaka n’ibindi bibazo byugarije isi.

Yagize ati: “Abo bose baruhijwe, ndabamenyesha ko mu Mwami wacu Yesu Kristo dushinganye. Ntacyo dukwiriye gutinya kuko Yesu ari kumwe natwe ibihe byose.”

Neema wari umaze imyaka itatu atumvikana mu muziki, yavuze ko yamaze kugaruka ndetse ko agiye gukora cyane mu rwego rwo kwagura ubwami bw'Imana, nta gusubira inyuma. Yongeyeho ko intego ye ari uko benshi bakizwa, ati "Tukazana abantu benshi kuri Yesu".

Neema Neema yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2021 muri Werurwe ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Ukwiriye gushimwa.’ Nyuma y’amezi 3 gusa, uyu muhanzikazi yasohoye indirimbo ye ya Kabiri yitwa ‘Nyobora’.

Uyu muhanzi yasobanuye ko ibura rye ryatewe n’impamvu z’akazi kari karamubanye kenshi gusa ubu avuga ko agarutse ubudasubira inyuma.

Umutesi yakuranye urukundo rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho byageze akajya ajya mu nzu zitunganya umuziki (studios) akiri umunyeshuri, ubuhanga bwe bugashimwa n’Abatunganya umuziki (producers).

Icyakora igihe cyageze arabihagarika kugira ngo yibande ku masomo kugeza mu mwaka wa 2021 ubwo yumvaga igihe kigeze cyo gusesa impano imurimo. Nyuma y'uko yinjiye mu muziki nk'umuhanazikazi, amaze gukora indirimbo eshatu zirimo n'iyi nshya yise "Ndashinganye".

Indirimbo "Ndashinganye" yanditswe na Neema Umutesi, itunganywa mu buryo bw'amajwi na Stevo, naho amashusho atunganywa na Musinga. Abafashije Neem kuyiririmba ni Muhorateta, Benithe na Lucky. Ni mu gihe 'Make up' yayikorewe na Celine Uwase na Anitha.


Umutesi Neema yashyize hanze indirimbo ya gatatu yise 'Ndashinganye'


Neema yatanze ubutumwa bw'ihumure mu ndirimbo ye nshya

REBA INDIRIMBO NSHYA "NDASHINGANYE" YA NEEMA UMUTESI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • El10 months ago
    Imana ikomeze kukwagurira imbago ubutumwa bwawe buzafasha beshi



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND