Perezida w'Amerika Joe Biden yise Kenya inshuti ikomeye itari iyo mu muryango wo gutabarana w'Uburayi n'Amerika (OTAN), bituma Kenya iba igihugu cya mbere cyo muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara gihawe iyo nyito n'Amerika.
Biden yatangaje icyo cyemezo mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi
itatu mugenzi we wa Kenya William Ruto yagiriye muri Amerika.
Mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa Kane mu biro bya Perezida w'Amerika (bizwi nka White House), Biden, ari kumwe na Ruto, yavuze ko kuba Kenya yashyizwe muri icyo cyiciro bivuye ku "bufatanye bumaze imyaka" hagati y'ibihugu byombi.
Muri iki cyumweru, ibiro bikuru by'ingabo z'Amerika (Pentagon) byemeje ko abasirikare b'Amerika bagera ku 1,000 bazaba bose bamaze kuva muri Niger bitarenze muri Nzeri (9) uyu mwaka, nyuma y'uko ubufatanye mu by'umutekano hagati y'ibihugu byombi busenyutse.
Mu mwaka ushize, kuvugana kuri telefone kumwe gusa Perezida Biden yagiranye na Perezida wo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, kwabaye kuvugana na Perezida Ruto, ubwo baganiraga ku kuba Kenya yarasezeranyije kuyobora ubutumwa bwa polisi buhuriwemo n'ibihugu bitandukanye buzoherezwa muri icyo gihugu cyo mu birwa bya Caraïbes.
Ubufasha duhuriyeho duha Ukraine bwatumye Isi ijya hamwe mu gushyigikira amasezerano ya UN [ONU]. Kandi umurimo dukorana muri Haïti urimo gufasha mu gucira inzira kugabanya umutekano muke."
Mu gihe bizaba bimaze kwemezwa n'inteko ishingamategeko y'Amerika, Kenya izahinduka igihugu cya 19 ku isi cyiswe inshuti ikomeye itari iyo muri OTAN y'Amerika.
Amerika yise Kenya inshuti ikomeye mu gihe u Burusiya n'u Bushinwa bikomeje kwimakaza ububano n'ibihugu bya Afurika
Ivomo:BBC
TANGA IGITECYEREZO