RFL
Kigali

Bobi Wine yatangiye ubukangurambaga mu barwanashyaka be asaba kuzatorwa mu matora ya 2026

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/05/2024 10:01
0


Robert Kyagulanyi uzwi mu muziki wa Uganda nka Bobi Wine akaba n'Umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Museveni, yatangiye guhura n'abarwanashyaka be.



Ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 22 Gicurasi 2024 nibwo umuhanzi akaba n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni, Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] yatangiye ubukangurambaga buzenguruka igihugu cyose bugamije gukangurira abayoboke b'ishyaka rye National Unity Platform kuzamutora mu 2026 mu matora ya Perezida, aho yahereye mu gace ka Kamuli.

Bobi Wine atangiye ubu bukangurambaga nyuma y’igihe gito atangaje ko adashobora kuzasubira amakosa yakoze mu matora ya 2021. Yasobanuye ko ubwo yahatanaga mu matora aheruka ya Perezida wa Uganda, yakoze ikosa ryo guha umwanya abantu batari babikwiye mu ishyaka rye.

Muri iyi minsi Bobi Wine afite n’abandi bahoze bakorana  batangiye kumurwanya byeruye nka Abed Bwanika.

Bobi Wine avuga ko hari abaje bamusanga bagamije kumuneka, abazanywe no gushaka amafaranga kimwe n’abandi bifuza icyubahiro.

Uyu muhanzi n’umunyapolitiki agaragaza ko yize ko adakwiye kwizera na rimwe umuntu kuko yabonye yambaye ikositimu cyangwa afite imvi kuko yamaze kwiga ko n'abo abantu bemera cyane bashobora kuvamo abantu babi.

Abasesengurira hafi ibya politikei y’Akarere, babona ko amahirwe menshi ari uko Gen Muhoozi Kainerugaba wahawe umwanya w’Umugaba w’Ingabo za Uganda nta kindi asigaje uretse kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda.

Amahirwe menshi nuko Gen.Muhoozi aziyamamaza kuba Perezida wa Uganda mu 2026, agasimbura Se, ndetse amakuru avuga ko benshi bari gushyirwa mu myanya y’ubuyobozi ari we ubagena kuko ababonamo ubushobozi bwo kuzamufasha.


Umuyobozi w'ishyaka rya NUP, Bobi Wine yatangiye gukusanya amajwi mu barwanashyaka be asaba kuzatorwa mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganijwe mu 2026





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND