RFL
Kigali

Apotre Apollinaire Habonimana wamamaye mu ndirimbo ‘Imana niyo buhungiro’ ategerejwe i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/05/2024 11:24
0


Umuhanzi wo mu Burundi wagize ibihe byiza mu muziki w’indirimbo zihesha icyubahiro Imana, Apostle Appolinaire Habonimana, yongeye gutumirwa i Kigali mu gihe cy’imyaka itatu yikurikiranya, aho kuri iyi nshuro azaba ari kumwe n’umugore we Jeannette.



Ku wa 28-30 Ukwakira 2022, uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Imana niyo buhungiro’ yahembuye imitima y’Abakristu bitabiriye igiterane “Overflow Africa Worship Conference” cyabereye kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Yaririmbiye ku ruhimbi rumwe na Mussle Fisseha wo mu gihugu cya Ethiopia, Gaby Kamanzi wo mu Rwanda.

Yari amaze igihe kinini anyotewe n’Abanyarwanda, Abarundi n’abandi baba mu Rwanda. Uyu mugabo yongeye kugaragaza ubuhanga bwe, ubwo mu 2023 yongeraga gutumirwa mu gitaramo ‘East African Gospel Festival’ umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alex Dusabe yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 21 Gicurasi 2023.

Kuri iyi nshuro yongeye gutumirwa i Kigali, aho azaririmba mu gitaramo umuhanzi Fabrice Nzeyimana azamurikiramo Album 'Transformation Album Launch' yakoranye n’umugore we Maya Nzeyimana, mu gitaramo kizabera kuri Christian Life Assembly (CLA), ku wa 2 Kamena 2024.

Fabrice yabwiye InyaRwanda ko yatumiye Appolinaire Habonimana kubera ko ‘mufata nk’umwarimu wanjye mu muziki’. Ati “Ndashaka ko azaza kureba ibikorwa byanjye, mbese aho navuye mu muziki ndetse n’aho ngeze. Kuri njye mufata nka ‘Parrain’ wanjye mu muziki, rero ni iby’igiciro kinini kuri njye kuba agiye kuza.”

Iyi Album bagiye kumurika iriho indirimbo 15 “zikangurira abantu guhinduka cyangwa zikavuga uko Yesu ahindura ubuzima bw’Umuntu".

Fabrice Nzeyimana ati "Iyo uhindutse, kimwe mu bigaragaza guhinduka ni ugushaka ko abandi bahinduka aho ubaye, mu kazi, mu gihugu n'ahandi. Kuri twe ni ubutumwa tugiye gutanga haba mu ndirimbo, mu magambo no mu bikorwa".

Fabrice Nzeyimana n’umufasha we Maya Nzeyimana bitegura kumurika Album y’abo, bamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo nka "Muremyi w’Isi", "Yitwa Ndiho", "Yesu Kiza", "Ntawundi" n’izindi.

Habonimana Appolinaire wo mu Burundi watumiwe muri iki giterane azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Ndacafise impamvu’ yo kuri album ‘Muri wewe’ yo mu 2015, ‘Negereye intebe yawe’, ‘Imana niyo buhingiro’ n’izindi zitandukanye zakomeje izina rye kuva mu myaka myinshi ishize ari mu muziki.

Uyu mugabo afatwa nk’umwe mu bagize igikundiro kidasanzwe mu muziki wa Gospel mu Burundi. Amaze kuririmba mu bitaramo bikomeye birimo n’iserukiramuco ry’indirimbo zihimbaza Imana yakoreye mu gihugu cya Canada.


Fabrice na Maya batangaje ko bagiye kumurika Album y’indirimbo 15 bise ‘'Transformation’


Fabrice yatangaje ko yatumiye Appolianaire Habonimana kubera ko amufata nka ‘Parrain’ mu muziki we


Mu 2022, Appolinaire yataramiye i Kigali yataramiye i Kigali binyuze mu giterane ‘OverFlow’


Mu 2023, Habonimana yafashije Alex Dusabe mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali


Fabrice na Maya bamaze igihe bakora ibikorwa by’urukundo n’umuziki babinyujije mu itsinda bashinze bise ‘Heavenly Melodies Africa’

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IMANA N’IYO BUHUNGIRO’ YA HABONIMANA

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MUREMYI W’ISI’ YA FABRICE NA MAYA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND