Veronica Shikwekwe [Vera Sidika] yagaragaje ko uruganda rw’imyidagaduro atari urw’abanyantege nke ko ugira aho agera aba yabikoreye atari impuhwe agirirwa no kuba abakuze bamuvira mu nzira.
Kenshi uzumva abantu bavuga ko babuze umwanya wo kwerekana
ibyo bashoboye kubera ko hari abakuze babitambika. Ibi ni nabyo Vera
Sidika yasabwe ko yarecyera abakiri bato.
Uyu mugore wamamaye cyane mu kugaragara mu mashusho y’indirimbo, ubu akaba ari mu umunyamideli ukomeye, umukinnyi wa filimi n’uyobora ibirori bikomeye
mu Karere, ntiyatindiganije kugaragaza ko abibwira batyo bibeshye cyane.
Vera Sidika yafashe umwanya asubiza abafana bari bamaze
iminsi bamwiha bavuga ko yashaje, ko akwiriye guharira abakiri bato. Ibi yabigarutseho
nyuma yuko hari uwari ugize ati: ”Aba basitari bakuze bafite kuruhuhuka
bagaharira ikiragano gishya.”
Yahise avuga ku wari umaze gutangaza
ibyo, ati: ”Kubera iki abantu baba bumva abandi barekeraho gukora kugira ngo
babone umwanya?.”
Yongeraho ko ibyo atari byo ati: ”Ibyo si ko bimeze nta muntu
uzagira aho ajya, urakora cyane kugira ngo na we ubone inzira yawe.”
Bitari ibyo gusa, yakomeje agaragaza ko ikiragano gishya
gihora gitanga impamvu z'uko abakigize batagera kure ari ukubera ko hari
abakuze banze kurekura.
Uyu mugore avuga ko ibyo bivugwa ari ukubeshya ku ngingo
kuko ntawareka gukorera amafaranga ngo ahereze umwanya umuto cyangwa umukuru.
Sidika agaragaza ko gukora cyane ari byo bituma umuntu agira aho agera. Adaciye ku ruhande, yavuze ko uruganda rw’imyidagaduro atari urw’abanyantege nke.
Vera Sidika ari mu bari n’abategarugori batajya baca ku ruhande iyo bigeze ku bashatse kumwataka.
Vera Sidika amaze igihe kitari gito atigisa imyidagaduro y'Akarere mu ndirimbo na filime bitandukanye
Yagaragaje ko kugira ngo ugire aho ugera ubiharanira bidasaba ko hari uhaguruka gutyo gusa ngo wicare
Vera Sidiaka yateye utwatsi abitwikira ubunebwe ngo baracyari bato basaba abakuze kubaha umwanya
TANGA IGITECYEREZO