RFL
Kigali

Burna Boy yinjiye muri filime avuga ku bucuruzi bw’abakobwa mu isi y’ubusambanyi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/05/2024 15:00
0


Burna Boy agiye gushyira hanze filime ya mbere yise '3 Cold Dishes' igaruka ku isi y’ubusambanyi n’uburaya, ikaba ishingiye ku nkuru y’abakobwa batatu baba baracurujwe.



Iyi filime yatunganijwe na Asurf Oluseyi, wegukanye AMVCA muri 2016 mu gace ka 'Best Short Film' abicyesha filime yise ‘A Day with Death’.

Damini Ebunoluwa Ogulu [Burna Boy] yamaze kwinjira mu birebana na filime aho arimo gutunganya iye ya mbere.

Inkuru ya 3 Cold Dishes ishingiye kuri Esosa, Fatouma na Giselle, bose banyuze mu bibazo byo gucuruzwa mu isi y’ubusambanyi n’uburaya, baza kuvamo ibyamamare mu gukina filime.

Birangira bumva ibyo bidahagije bagatangira guhiga bukware abagabo baba barabacuruje, intego ari ukudahagarara kugeza babaryoje ibyo babakoreye.

Uyu mushinga Burna Boy azawukora binyuze muri Spaceship films, kompanyi yatangije mu 2015 afatanije na nyina.

Asurf Oluseyi wayoboye iyi filime ya Burna Boy yagize ati: ”Iyi filime ni agatangaza kandi ifite inkuru yihariye ndetse ikaba ikoze mu buryo bwihariye ugereranije n'uko muri Afurika bimeze.”

Iyi filime irimo abakinnyi bamaze kubaka izina muri Nollywood nka Osas Ighodaro, Wale Ojo, Femi Jacobs, Ruby Akubueze, Brutus Richards na Greg Ojefua kimwe n'abo mu bihugu bya Ivory Coast, Senegal n’abandi.

Iyi filime kandi izumvikanamo indirimbo za Angelique Kidjo, Burna Boy, Asa, Tems, Brymo, Johnny Drille na Ayra Starr. Burna Boy yamaze kwinjira mu bijyanye no gutunganya filime binyuze muri Spaceship Iyi filime izumvikanamo abahanzi bakomeye ikinemo n'abakinnyi bakomeye ba filimeIyi filime itegerezanijwe amatsiko menshi ku isi ndetse umubyeyi wa Burna Boyz ari mu bayiyoboye

KANDA HANO UREBE AMAKURU YOSE KURI IYI FILIMI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND